Nyarugenge: Yafatanywe amadolari 1.100 y’amahimbano

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’abaturage yafatanye Nzabonimana Jean Claude w’imyaka 34 y’amavuko amadorari y’amanyamerika 1.100 $ y’amahimbano.

Ni igikorwa cyabaye mu mpera z’iki cyumweru ubwo uyu mugabo yajyaga kuvunjisha aya modorari ku biro by’ivunja Nyabugogo, imashini isuzuma umwimerere w’amafaranga yakira ikerekana ko ari amiganano.

Abaturage babwiye Polisi ko kuwa kane tariki ya gatandatu, Nzabonimana yari yaje kubitsa amadorari 50$ y’umwimerere, ibintu batekereza ko byari ukuneka ngo arebe ko naza kuvunjisha ay’amahimbano azabona aho amenera.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kayigi yavuze ko uyu mugabo yafashwe agarutse kuvunjisha ku nshuro ya kabiri aribwo yazanaga amadorari y’amiganano.

Yagize ati " Ubwo yagarukaga ubwakabiri kuvunjisha nibwo yazanye amadorari y’amahimbano, imashini imaze kubigaragaza, abakozi bo muri ibyo biro bahita bitabaza mu ibanga Polisi ngo imufate."

Uyu mugabo yafatanwe inote 22 z’amadorari y’amahimbano buri imwe ibara amadorari mirongo itanu (50$).

CIP Kayigi yasabye abaturage kujya bashishoza umwimerere w’amafaranga bakira kugira ngo batamaze abashaka gucuruza amafaranga y’amiganano kuko bihungabanya ubukungu bw’igihugu.

Yagize ati " Buri wese agomba kwitwararika amafaranga yakira akamenya niba ari umwimerere yasanga ayakemanga agahita atanga amakuru. Iyo amafaranga y’amiganano akwirakwiriye bitesha agaciro ifaranga ryemewe n’amategeko."

Yibutsa uruhare rw’abaturage mu kubungabunga ubukungu bw’igihugu n’agaciro k’ifaranga batanga amakuru kubo bakeka bashobora kuba bakora bakanakwirakwiza amafaranga y’amiganano.

Ingingo ya 269 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda iteganya ko umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ibyakwitiranywa nayo, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zashyizweho umukono n’inzego zibifitiye ububasha, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi(7).

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo