Nyarugenge: Yafashwe yiba amafaranga na mudasobwa mu modoka

Ku wa Kabiri tariki 08 Mutarama 2019, Havugimana Etienne w’imyaka 27 nibwo yafatiwe ku nyubako y’ubucuruzi izwi ku izina rya CHIC, mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Nyarugenge. Yafashwe amaze kwiba mu modoka y’umukiriya wari ugiye guhaha muri CHIC asiga yibagiwe gufunga neza imodoka.

Havugimana yakuyemo amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 50(50.000Frw), mudasobwa n’ibindi byagombwa byari biri muri iyo modoka.

Nyiri ukwibwa ariwe Havemariya Vedaste w’imyaka 55 avuga ko yaparitse imodoka ye yinjira muri CHIC guhaha yibagirwa gusiga afunze imodoka neza, uyu mujura yaparitse amubona ahita agenda afungura imodoka akuramo ayo mafaranga na mudasobwa n’ibindi byangombwa byari birimo.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kayigi yavuze ko abashinzwe kurinda iyo parikingi ya CHIC bagize uruhare runini mu gufasha Polisi gufata uwo mujura.

Yagize ati " Abahacunga umutekano bari babonye uwaparitse imodoka noneho bagiye kubona babona Hakizimana akuye ayo mafaranga n’ibyo bikoresho mu mudoka bahita bamusatira kuko babonaga atari we wayihaparitse ".

CIP Kayigi akomeza avuga ko bahise bitabaza Sitasiyo ya Polisi ya Nyarugenge nayo ihita itabara iramufata n’ibyo yibye imushyikiriza Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB).

Yongeyeho ko nyirubwite wibwe yaje guhita atanga ikirego nuko asubizwa amafaranga ye n’ibindi byari byibwe nta na kimwe cyavuyemo.

Yagize ati " Nubwo uwibwe yashubijwe ibye, ntibivuga ko uwibye byamukuriyeho gukomeza gukurikiranwa kuri icyo cyaha cy’ubujura kuko dosiye irimo gukorwa kugira ngo ishyikirizwe ubushinjacyaha ".

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali aragira inama abantu kureka ingeso y’ubujura kuko ntacyo igeza kuri nyirayo kitari ugufungwa cyangwa rimwe na rimwe akahasiga ubuzima.

Yagiriye inama abantu gufata ingamba zo kurinda ibyabo, harimo kutagendana no kubika amafaranga menshi mu modoka kimwe no mu ngo,ahubwo ko bajya bayabitsa mu mabanki.

Ikindi kandi buri gihe umuntu yasohoka mu modoka ye akibuka gusiga afunze neza imiryango, ibiri mu modoka akabibika neza ahatagaragara mu buryo bwo kwirinda guha urwaho abajura, ikindi na none ugize ibyago byo kwibwa agahita atanga amakuru vuba.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo