Nyarugenge: Polisi yagaruje amafaranga yari yibwe umucuruzi

Ku wa Gatandatu tariki ya 23 Mata, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyarugenge yagaruje amafaranga 410.000 yari yibwe Twagirimana Rachid mu nzu acururizamo inyama.

Aya mafaranga yafatanwe uwitwa Jean Claude Tuyisenge wafatiwe mu nzu yacururizagamo, nyuma yo kuyinjiramo akoresheje urufunguzo rw’urucurano, byabereye mu Murenge wa Gitega, Akagali ka Kora, Umudugudu wa Kora.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Nyarugenge Senior Superintendent of Police (SSP) Eric Kabera, yavuze ko aya mafaranga yagarujwe nyuma y’aho uyu mucuruzi ahamagaye atabaza ko yibwe.

Yagize ati: " Ku wa Gatandatu ahagana saa kumi n’imwe, Polisi yakiriye amakuru avuye ku wari wibwe ko ageze aho acururiza inyama abona inzu irakinguye, kandi ko abona harimo umuntu imbere."

Polisi yahise itabara isanga koko amakuru ari impamo, nyiri kwibwa yavugaga ko yarajemo amafaranga ibihumbi 560, ariko Polisi isatse Tuyisenge imusangana amafaranga ibihumbi 410 mu mufuka w’imyenda yari yambaye, yahise afatwa arafungwa.

SSP Kabera yashimiye uwatanze amakuru yatumye uyu wibye afatwa, anihanangiriza abantu bose bafite ingeso yo kwiba iby’abandi kubireka, kuko birangira bafashwe bagafungwa.

Uwafashwe yashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB rukorera kuri sitasiyo ya Nyarugenge ngo hakurizwe amategeko, amafaranga yari yibwe yashyikirijwe nyirayo.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 167 ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira, kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije, kwiba byakozwe nijoro, kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo