Nyanza: Abantu 77 bafatiwe mu makosa yo kurenga ku mabwiriza yo kurwanya ikwirakwira rya Covid-19

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 28 Nyakanga mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa Busasama hafatiwe abantu 77 bafatiwe mu makosa atandukanye barenze ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19. 34 bafatiwe mu rugo rumwe bari mu birori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko, 25 bafashwe barimo kugenda mu masaha ya n’ijoro, 16 bafashwe batambaye agapfukamunwa abandi 2 bafashwe bagiye gusura umurwayi wa COVID-19 kandi atuye mu Murenge wa Mukingo uri muri gahunda ya Guma mu Rugo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire ari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme bageze ahateranirijwe aba bantu bose bongera kubibutsa ubukana bw’icyorezo cya COVID-19 n’uruhare rwabo mu kukirwanya.

SP Kanamugire yagaragarije aba bantu bose ko barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 kandi hashize igihe kinini hatangwa ubutumwa bukubiyemo amabwiriza yo kwirinda. Yabagiriye inama yo kwisubiraho bagakurikiza amabwiriza kandi bakanagira inama n’abandi ndetse bagatanga amakuru y’abarenga ku mabwiriza.

Ati” Muri mwe nta muntu uyobewe ubukana bw’iki cyorezo uko kirimo guhitana ubuzima bw’abaturarwanda. Ubutumwa buhora butangwa bukubiyemo amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo ariko hari abarimo gukomeza kubirengaho nkana, murasabwa ku tadohoka mu kubahiriza amabwiriza kuko na Polisi y’u Rwanda itazigera idohoka mu kugenzura ko amabwiriza yubahirizwa.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme yibukije abo baturage bafashwe n’abaturage muri rusange ko uko barenga ku mabwiriza niko barushaho gutiza umurindi ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19. Yabasabye kubahiriza amabwiriza neza kugira ngo bakumire ikwirakwira ry’icyorezo bityo binabarinde ibihano ndetse bibarinde no kuba aho batuye hafatirwa ingamba zigoranye nka Guma mu Rugo.

Ati” Ubu murabizi ko Umujyi wa Kigali n’utundi turere 8 bari muri gahunda ya Guma mu Rugo, hari n’indi mirenge 50 ubu nayo yatangiye gahunda ya Guma mu Rugo. Byose bituruka ku myitwarire nk’iyi aho bamwe mu baturage barenga ku mabwiriza inzego z’ubuzima zikabona icyorezi kirimo kurushaho kwiyongera. Ntibyumvikana ukuntu uyu munsi umuntu agifatwa atambaye agapfukamunwa, agafatwa yakoresheje ibirori cyangwa agafatwa yarengeje amasaha yo kuba yageze aho ataha. “

Meya Ntazinda yagaye abantu babiri bafatiwe mu Murenge wa Mukingo uri muri Gahunda ya Guma mu Rugo, ndetse bagiye gusura umurwayi wa COVID-19. Avuga ko ibyo bakoze bishobora gukururira akaga gakomeye ubuzima bwabo ndetse n’abo babana.

Abafashwe nyuma yo kuganirizwa baciwe amande hakurikijwe amakosa bakoze ndetse bakaba bari bupimwe icyorezo cya COVID-19 ku kiguzi cyabo.

Kugeza ubu imirenge ine yo mu Karere ka Nyanza yashyizwe muri gahunda ya Guma mu Rugo kugeza tariki ya 10 Kanama 2021. Iyo mirenge ni Busoro, Mukingo,Kibilizi na Kigoma. Mu bipimo byafashwe n’inzego z’ubuzima tariki ya 28 Nyakanga zagaragaje ko mu Karere ka Nyanza hagaragaye abantu 26 banduye COVID-19.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo