Nyamasheke: Polisi n’izindi nzego batwitse ibiro 188 by’urumogi

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Kanama Polisi ku bufatanye n’izindi nzego zirimo iz’umutekano batwitse ibiro 188 by’urumogi. Uru rumogi rwatwikiwe mu Karere ka Nyamasheke, Umurenge wa Ruharambuga, Akagari ka Ntendezi, Umudugudu wa Kacyiru. Rwafatiwe mu bikorwa bya Polisi bigamije kurwanya ibiyobyabwenge mu baturage.

Biriya biro 188 byafatanwe abantu 3 aribo Karangwa Olivier wafatanwe imifuka 7, Niyomugabo Gideon yafatanwe udupfunyika 300 na Bizimama Silas yafatanwe udupfunyika 23. Bose bafashwe mu kwezi kwa Gicurasi uyu mwaka wa 2021, inkiko zabakatiye igifungo cy’imyaka 25 uko ari 3.

Igikorwa cyo gutwika uru rumogi cyari kiyobowe n’umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Nyamasheke, Superintendent of Police (SP) Roger Muhodari yari kumwe n’ushinzwe imiyoborere myiza mu Karere ka Nyamasheke, Kanamugire Adolphe hari kandi n’uhagarariye ubushinjacyaha mu Karere ka Nyamasheke, Kamarade Gilbert.

Mu ijambo rya SP Muhodari yashimiye abaturage bagiye bagira uruhare mu gutuma biriya biyobyabwenge bifatwa bitaragera mu baturage. Yabibukije ko bagomba gukomeza ubwo bufatanye kuko biri mu rwego rwo kwicungira umutekano.

Yagize ati” Uwitwa Karangwa Olivier yafatanwe imifuka 7, gufatwa kwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bari barimo gupakira imifuka y’amakara mu modoka igiye kujya i Kigali nyuma baza kumenya amakuru ko muri iyo modoka munsi harimo imifuka irimo urumogi. Bahise batanga amakuru hafatwa Karangwa kuko niwe wari nyirarwo ariko shoferi w’imodoka yahise acika ata imodoka. Abandi bagiye bafatanwa udupfunyika ariko nabo byaturukaga ku makuru y’abaturage.”

Umuyobozi ushinzwe imiyoborere myiza mu Karere ka Nyamasheke, Kanamugire Adolphe yagaragarije abaturage ububi bw’ibiyobyabwenge ku mutekano w’Igihugu no ku mibereho y’abaturage abakangurira gukorana bya hafi n’inzego z’umutekano mu kurwanya ibiyobyabwenge.

Yagize ati” Murabizi ko uwanyoye ibiyobyabwenge akora ibyaha bitandukanye nk’ubujura, kurwana, gufata ku ngufu abagore n’abakobwa n’ibindi byaha. Byangiza ubuzima bw’ubikoresha agahora ameze nk’umurwayi, hari igihe usanga hari utunze umuryango yabifatirwamo agafungwa. Ibi byose bidindiza umuryango nyarwanda ndetse n’Igihugu muri rusange.”

Kamarade Gilbert wari uhagarariye Urwego rw’ubushinjacyaha mu Karere ka Nyamasheke yagaragarije abaturage ko amategeko y’u Rwanda atihanganira umuntu wijandika mu biyobyabwenge ariyo mpamvu uwo icyo cyaha gihamye abihanirwa by’intanga rugero. Yasabye abaturage bagifite ibitekerezo byo kujya mu biyobyabwenge kubireka bakareba indi mirimo yemewe n’amategeko bakora.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo