NYAMASHEKE: Hafashwe 3 bakurikiranweho kwica umucuruzi wa Mobile Money

Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Nyamasheke yafashe abagabo batatu bakurikiranweho kugira uruhare mu rupfu rw’umukobwa wacuruzaga mobile money mu Karere ka Nyamasheke.

Abafashwe ni Uwimpuhwe Denis, Nsengimana Paul, na Ishimwe Steven bakaba bafatiwe ahantu hatandukanye biturutse ku iperereza ryakozwe ku rupfu rw’uyu mugore witwa Nyampinga Eugenie wishwe ku itariki ya 13 Mata mu Karere ka Nyamasheke, Umurenge wa Kirimbi, Akagali ka Cyimpundu, Umudugudu wa Buha.

Umurambo we wabonetse muri metero 200 uvuye aho yari atuye ubonwa n’ababyeyi be.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko aba bafashwe basanganywe telefoni ebyiri za nyakwigendera n’igikapu cye, icyuma bakoresheje bamwica, hamwe n’amafaranga bamwambuye umunsi bamwiciyeho.

Yagize ati: " Iperereza ryatangiye nyuma y’aho ababyeyi ba nyakwigendera bahamagaye Polisi bamenyekanisha igikorwa cy’ubunyamaswa cyakorewe umwana wabo. Polisi yahise itangira ibikorwa byo gushakisha ababikoze nibwo ku itariki ya 14 Mata hafashwe Nsengimana Paul wacyekwaga n’ abaturage kuba yaragize uruhare mu rupfu rwa Nyakwigendera."

Yongeyeho ko hakozwe iperereza mu bufatanye n’izindi nzego z’umutekano, hagenzuwe Telefone ya nyakwigendera basanga iri gukoreshwa na Uwimpuhwe Denis, nibwo ku itariki ya 16 Mata nawe yafatiwe iwe murugo, ari kumwe kumwe n’umuvandimwe we wo kwa nyina wabo, Ishimwe Steven bose bahise bafatwa barafungwa.

Ati : " Uwimpuhwe na Ishimwe bafatwanwe Telefone 2 za nyakwigendera, bakaba bahise biyemerera ko bafatanyije na Nsengimana mu kwica Nyampinga.

Abapolisi basanze murugo rwa Nsengimana amafaranga ibihumbi 177 yari yahishe mu gisenge cyo mu cyumba yararagamo n’ayo yibwe Nyakwigendera ku munsi bamwicaga.

Abafashwe Kandi beretse abapolisi aho bajugunye icyuma bakoreshe bica nyakwigendera bakakijugunya mu bwiherero butakoreshwaga buherereye mu murenge wa Macuba, Akagali ka Mutongo, bakaba ari naho baje kugisanga."

Abafashwe bose bashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB rukorera kuri sitasiyo ya Ruharambuga ngo hakurikizwe amategeko.

Ingingo ya 107 yo mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko,
Umuntu wica undi abishaka, aba akoze
icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko,ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo