Nyagatare : Yafashwe yibye umukoresha we 10.000 $

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyagatare yafashe Uwizeyimana Jerome ufite imyaka 30 akurikiranyweho kwiba umukoresha we amadolari y’amanyamerika ibihumbi icumbi(10.000$) (asaga miliyoni n’igice z’amanyarwanda) yari amuhaye ngo ajye kuyavunjisha mu manyarwanda.

Umuvugiz wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba Chief Inspector of Police (CIP)Hamdun Twizeyimana avuga ko uyu wafashwe na Polisi tariki 10 Werurwe imushyikiriza urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) kugira ngo hakurikiranwe ku cyaha aregwa.Uwafashwe ubusanzwe atuye mu murenge wa Matimba mu kagari ka Matimba, mu mudugudu wa Matimba mu karere ka Nyagatare.

Akaba yari asanzwe ari umukozi w’isosiyete y’abahinde itwara ba mukererugendo izwi ku izina rya Waheguru Ltd.

CIP Twizeyimana avuga ko ubusanzwe ubuyobozi bw’iriya sosiyete bwari bwaragiriye icyizere uriya mukozi nyuma aza kubahemukira arabiba.

Yagize ati " Uriya mukozi wafashwe yari yaragiriwe icyizere n’umukoresha we amuha ariya madolari ngo ajye kuyamuvunjishiriza,ariko aho kugira ngo ayavunjishe agaruke yahise yigendera arabura.

Yakomeje avuga ko umukoresha amze kubona ko umukozi atagarutse yahise ajya gutanga ikirego kuri Polisi kugira ngoitangire imukurikirane,ndetse ubuyobozi bw’iyo sosiyete itwara ba mukerarugendo yari yatangiye gukwirakwiza amafoto y’uwo mu muntu.

Ati " Umukoresha amaze kubona ko umukozi we atagarutse yihutiye gutanga ikirego kugira hatangire igikorwa cyo gushakisha umunyacyaha.Bari banatangiye gukwirakwiza amafoto ye ku mbuga nkoranyambaga.

Mu gihe Polisi yari yatangiye gushakisha umunyacyaha,umwe mu bashoferi ba sosiyete itwara abagenzi ibavana mu karere ka Nyagatare yaje kumenyesha Polisi ko uwo muntu yamubonye Polisi igiye kumufata isanga koko niwe washakishwaga.

CIP Twizeyimana akomeza avuga ko akimara gufatwa Polisi yasanze asigaranye amadolari ibihumbi 9 na 400, (9.400$),ahita asubizwa nyirayo..

CIP Twizeyimana yashimiye abaturage kuba bagize uruhare mu gutanga amakuru y’ifatwa ry’uriya mucyaha washakishwaga, ariko asaba abantu kujya bitondera abantu bagiye guha amafaranga menshi cyangwa ibindi bintu bihenze.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo