Nyagatare: 27 bafatiwe mu kabari banywa ’ Cungumuntu’

Ku mugoroba wa tariki ya 15 Nzeri nibwo Polisi ikorera mu karere ka Nyagatare mu murenge wa Katabagemo mu kagari ka Rugoma yasanze abantu 27 bicaye mu kabari banywa inzoga z’inkorano. Nubwo barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 bakanywa inzoga bitemewe, aba bantu barimo kunywa inzoga itujuje ubuziranenge izwi ku izina rya Cungumuntu.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba,Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana arashimira abaturage bamaze kumva neza amabwiriza ya Leta yo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 bagatanga amakuru.

Yagize ati "Hari ku mugoroba nka saa moya umuturage ahamagara abapolisi ababwira ko hari ahantu barimo gupima inzoga kandi bitemewe muri ibi bihe byo kurwanya Koronavirusi. Abapolisi bahise bagera muri ako gasantire basanga koko mu nzu huzuyemo abantu barimo kunywa inzoga nta bwiriza na rimwe ryo kurwanya COVID-19 bubahirije."

CIP Twizeyimana yakomeje avuga ko uko bari 27 ndetse na nyiri akabari bahise bashyikirizwa ubuyobozi bw’ibanze barigishwa ariko nyiri akabari we yaciwe amande hakurikijwe amategeko.

Aba bantu usibye kuba barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19, barimo no kunywa ikinyobwa kitujuje ubuziranenge bakunze kwita Cungumuntu.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba avuga ko icyo kinyobwa bitazwi neza uburyo gikorwa n’ibyo bagikoramo gusa avuga ko kigira ingaruka ku mutekano w’abaturage ndetse no ku buzima bwabo.

Ati "Umuntu wanyoye kiriya kinyobwa acika intege mu gitondo ntagire umurimo akora, uwakinyoye kandi agira amahane cyane ku buryo giteza ibibazo by’umutekano mu baturage nko kurwana ndetse n’amakimbirane mu miryango."

Izo nzoga zahise zimenwa, CIP Twizeyimana yasabye abaturage kwirinda bene ziriya nzoga kuko zibangiriza ubuzima ariko cyane cyane bakomeze kubahiriza amabwiriza yose yo kurwanya no gukumira ikwirakwira rya COVID-19 bambara gapfukamunwa kandi neza, guhana intera aho bari hose, kugira isuku bakaraba mu ntoki n’amazi meza n’isabune cyangwa bagakaraba umuti wabugenewe wica udukoko ndetse yanabakanguriye kujya bahanahana amafaranga bifashishije uburyo bw ’ikoranabuhanga.

Yakomeje ashimira abatanga amakuru anasaba n’abandi kujya bayatanga bityo bafatanyirize hamwe kurwanya icyorezo cya COVID-19 gicike ubuzima buzasubire uko bwahoze.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo