Ngutembereze mu kigo Gasore Serge Foundation cyahinduriye ubuzima abaturage b’i Ntarama [AMAFOTO]

Gasore Serge Foundation ni ikigo cyashinnzwe na Gasore Serge giherereye mu Murenge wa Ntarama mu Karere ka Bugesera. Ni ikigo gifasha mu bikorwa bitandukanye byo gufasha abatishoboye birimo uburezi, ubuvuzi, kurwanya imirire mibi, guteza imbere Siporo, kurwanya ingeso mbi mu rubyiruko no kurufasha gutegura imishinga y’ejo hazaza banabashishikariza gushyira imbere Imana.

Cyatangiye ari ikigo cyita ku mibereho y’abana n’imikurire yabo

Ubwo Rwandamagazine.com yasuraga Gasore Serge Foundation, twaganiriye na Gasore adusobanurira birambuye uko cyashinzwe n’intego yacyo. Cyashinzwe muri 2016. Gasore avuga ko hari hagamijwe cyane cyane kwita ku mikurire y’abana baturuka mu miryango itifashije ndetse no kwita ku burezi bwabo , bagakura neza ariko baniga.

Ati " Ku ikubitiro twatangiranye na ECD (Early Childhood Development ), porogaramu y’imbonezamikurire y’abana. Ifasha abana bato gukura ariko baniga aho kugira ngo bajye mu muhanda, batembagara ahongaho mu dusenteri (centres), ba nyina barimo barashaka umubyizi."

" Umwana araza akiga, akagaburirwa, agafatwa neza. Umubyeyi akumva ko afite umwanya wo guhinga agacyura umubyizi kuko nyuma y’ibyo byose, uwo mubyizi aba ariwo ugomba gutunga uwo mwana."

Ivuriro n’amashuri abanza

Gasore akomeza avuga ko nyuma aribwo baje gusanga hari ikindi gikenewe mu kubungabunga ubuzima bw’umwana: Ivuriro. Nibwo bahashinze ‘Dispensaire’ ikurikirana ubuzima bw’abana barenga 200 biga muri iki kigo.Uretse abana biga muri iki kigo, n’abaturage basanzwe baraza bakahivuriza.

Gasore avuga ko bafata abana bafite nibura imyaka 2 , bakabaha uburezi bw’ibanze. Nyuma ninabwo batangije amashuri abanza (Rwanda Children Christian School) kuri ubu agera mu mwaka wa 3. Abana bavuye muri ECD bahita bakomereza muri ayo mashuri abanza. Kuri ubu hakaba hari kubakwa ibindi byumba bizageza mu mwaka wa 6.

Uwamahoro Innocente uyobora Rwanda Children Christian School yatangarije Rwandamagazine.com ko bakira abana bo mu miryango itishoboye bakigira ubuntu ariko ngo babanza gukurikirana bakareba niba uwo muntu afite ubushake bw’uko umwana we yiga.

Ati " Icyo tugenderaho ni ukuba umuntu afite ubushake kandi bigaragaza ko atishoboye, adashobora kubona amikoro yo kuriha ishuri. Turareba tuti n’ubwo ari muri iki cyiciro afite ubushake, azi akamaro ko kwiga ? Tureba umuntu ufite ubushake bwo kwigisha abana....."

Uwamahoro yunzemo ati " Hari ababyeyi bashobora kuguha umwana ntaze kumutwara nimugoroba. Twagiye duhura n’ibyo bibazo, ugasanga asa naho amukujugunyiye...Dufite ibibazo tubabaza bikatweereka ko ayo mahirwe azayabyaza umusaruro."

Muri rusange , abana biga muri ECD ndetse no mu mashuri abanza ni 214. Abiga bishyura ni 20 gusa. Nabo ni abafite ababyeyi bifashije basabye ko abana babo baza kuhiga kugira ngo bagire uburezi bufite ireme nkuko byemezwa na Uwamahoro Innocente.

Abana bagera mu kigo saa kumi n’ebyiri za mu gitondo, bagahabwa ifunguro rya mu gitondo, bakajya mu ishuri ndetse saa sita bakagaburirwa. Ku manywa, abakiri bato bafite aho baryamishwa, ababyeyi babo bakaza kubafata nimugoroba.

Ni ikigo gifite umutekano uhagije kuko cyinjirwamo n’umuntu uzwi neza icyo aje kuhakora. Gasore Serge avuga ko bakoresha ubwo buryo kugira ngo babungabunge neza umutekano w’abo bana bahirirwa.

Gukora ikintu gifasha abantu benshi kiramba, intego ya Gasore

Gasore Serge avuga ko icyo yari agamije ashinga Gasore Serge Foundation ari ukubaka ikintu kiramba kandi gifasha abantu benshi. Iyo muganira, akenshi avuga ko Imana yabimufashijemo cyane kuko ngo umwana w’umuntu nkawe atari kubyishoboza.

Igitekerezo cya mbere yakigize ubwo yigaga muri Kaminuza ya Abilene Christian University. Avuga ko nyuma yo kubona ko igihugu kimuhaye amahirwe yo kwiga aribwo yatekereje icyo yakorera abaturage bo mu gace k’iwabo.

Icyo gihe yatangiye kujya yohereza ubwisungane mu kwivuza bw’abatishoboye bo muri Ntarama akoresheje amafaranga yabaga yakuye mu marushanwa yo kwiruka ku maguru yitabiraga. Ngo yabonaga bigira akamaro kanini ku baturage bakomoka hamwe, akumva yishimiye kugira abo afasha mu kwiteza imbere.

Muri 2010 nibwo we n’umugore we batangije ‘Gasore Serge Foundation’

Ati " Njye n’umugore wanjye twashinze umuryango ‘Gasore Serge Foundation Community’ mu 2010 ariko dutangira gukora bihamye neza 2016. Twifashishije ubushobozi bwacu n’inkunga duhabwa n’abashima ibyo dukora bakifuza kudufasha. Tumaze gufasha abatishoboye batari bake. Nifuzaga gukora ikintu kirambye kandi gifasha abantu benshi."

Muri iki kigo kandi hari n’ ‘Ihuriro ry’Imiryango’, aho abagore batishoboye bahurira bagakora ubukorikori butandukanye bakajya no mu matsinda bagafashwa kwiyubaka, kugurizanya no kwizigamira. Uhasanga abagore baboha, abigishwa kudoda ndetse n’abandi bahigishirizwa ibijyanye n’uburyo bwo gutegura ifunguro ryuzuye ryo kugaburira abana. Abagore bamaze kurangiza amasomo y’ubukorikori, bashyirwa hamwe, bagashakirwa uko batangira kwikorera ku giti cyabo.

Si ibyo gusa kuko haba na gahunda y’isanamitima, bakanagira inama imiryango ifitanye ibibazo uko yabana mu mahoro.

Mu mibare, uko ikigo Gasore Serge Foundation gikomeje gufasha abatuye Ntarama mu kwiteza imbere no kuva mu bwigunge

Mu myaka 3 ishize, iki kigo cyahaye akazi abagera kuri 600 haba mu mirimo ihakorerwa buri munsi ndetse n’ubwubatsi bw’inyubako zinyuranye zikomeje kuhazamurwa.

Muri 2018 gusa, abagera kuri 2000 nibo bahavuriwe ndetse abana 140 bagaburirwaga kabiri mu cyumweru kugira ngo bave mu cyiciro cy’imirire mibi. Imiryango 37 yafashijwe kuva mu cyiciro cy’abafite imirire mibi. Abaturage bagera kuri 200 bahawe ihene. Abana 152 bari muri ECD n’amashuri abanza nibo bahigaga (ubu babarirwa kuri 214).

Muri 2018 kandi, ikigo Gasore Serge Foundation cyakoze gahunda yo guhuriza hamwe urubyiruko rugera ku bihumbi icyenda (9000), ruhigishirizwa amasomo atandukanye arimo indimi, kubyina Kinyarwanda no gusiga ndetse n’amasomo yo kwihangira imirimo.

Kuko Gasore Serge yahoze ari umukinnyi wabigize umwuga mu gusiganwa ku maguru, yanashyize mu kigo cye gahunda y’amarushanwa anyuranye afasha abana kuzamura impano cyane cyane gusiganwa ku maguru ndetse no ku magare. Irushanwa rikomeye ategura ni 20 Km de Bugesera riba inshuro imwe buri mwaka. Iry’uyu mwaka rizaba tariki 12 Gicurasi 2019..

Mu mwaka wa 2018, 20 Km de Bugesera ryitabiriwe n’ abagera ku bantu ibihumbi bibiri (2000) by’abasiganwa ndetse n’abagera ku bihumbi bitatu (3000) by’abarikurikiranye. Iri rushanwa rigira ibyiciro bitandukanye ku bahungu n’abakobwa. Harimo gusiganwa kuri Kilometero 20, Kilometero 8, na Kilometero 3. Abasiganwa ku magare bo bakora ibirometero 40.

Gasore Serge avuga ko intego ye ari uko nibura hari abana bazajya baturuka muri Rwanda Children Christian School bakajya guhatana ku rwego mpuzamahanga mu mikino.

Muri 2018, Gasore Serge yahembewe ibikorwa bye

Muri Gashyantare 2018 nibwo Gasore Serge yahawe igihembo The 2018 Young Alumnus of the Year” na Abilene Christian University (ACU) yahoze yigamo nk’uwakoze ibikorwa by’indashyikirwa wize muri iyi Kaminuza.

Muri 2018 Gasore Serge ubwo yari muri Amerika agiye kwakira igihembo yahawe na Abilene Christian University

Buri mwaka Abilene Christian University itanga igihembo cyiswe ‘Humanitarian Award’ gihabwa umuntu wize muri iyo kaminuza wabashije gukora ibikorwa by’indashyikirwa akiri umunyeshuri kandi atararenza imyaka 40. Iki gihembo gitangwa buri mwaka kuva mu 1990.

Humanitarian Award ya 2018 yahawe Gasore Serge hamwe n’umunyamerika April Anthony wakoze ibikorwa bitandukanye byo kwita ku buzima iwabo muri Leta ya Texas.

Imbogamizi bahura nazo ni uko batarabasha kwemererwa gukorana na Mituelle de Santé

Iyo umubajije imbogamizi ahura nazo muri uyu murimo utoroshye n’icyo asaba inzego zinyuranye, Gasore akubwira ko ntakidasanzwe kibagora kuko inzego zose bakorana uretse gusa ngo kuba batarabasha kwemererwa gukorana na Mituelle de Sante. Kubwe ngo iyo ikigo nka kiriya kigeze ahantu nk’aha , abantu benshi baba bakwiriye gufatanya.

Gasore ati " Ikigo nka kiriya iyo kimaze gukomera, wowe warashyizeho akawe n’abandi baba bagomba gufatanya nawe. Muby’ukuri, hari abandi bantu dufatanya, hari abaterankunga baboneka rimwe na rimwe ariko ntabwo biriya bintu aho bigeze biba ari iby’umuntu umwe, kubyifasha ntabwo biba byoroshye...."

Yunzemo ati " Inzego nyinshi turafatanya , ahantu tugifite ikibazo ni muri ririya vuriro. Dufite abana bagera muri 200 tuvirira ubuntu bava mu miryango ikennye ariko kugeza n’uyu munsi, twaranditse dusaba ko twakorana na Mituelle de Sante , turandika bwa mbere ntibadusubiza , turandika bwa kabiri ntibadusubiza ...

Mbese ubu twaheze mu gihirahiro ariko kubera ko ari ikintu umuntu aba yariyemeje , atanateganyije ibyo , turacyagerageza ariko dukoranye na Mituelle byadufasha kugira ngo tugire abantu benshi dufasha. Ubwo turategereje kureba ko wenda ababishinzwe bazagira icyo babikoraho , bakadusubiza bakaza kureba n’uko bimeze kuko ni ibintu byivugira."

Akomeza agira ati " Ni ubwo bufasha bubura, ibindi ni ugushimira za Minisiteri zitandukanye : Minisiteri ya Siporo , Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu, Minisiteri y’urubyiruko na Minisiteri y’Uburezi, ikigo gikuru cy’urubyiruko, urwego rw’urubyiruko mu Karere ka Bugesera cyane cyane Akarere ka Bugesera.Abo ni abantu dukorana hafi cyane."

Gasore Serge yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 afite imyaka irindwi. Yagiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mikino yo kwiruka muri Kaminuza ya Abilene Christian University mu 2005, aza no kuhiga ahakura icyiciro cya mbere cya Kaminuza mu bijyanye n’imitekerereze (Psychology) mu 2009. Yanahakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Master’s) mu bijyanye n’ikoranabuhanga mu 2011.

Ikigo Gasore Serge Foundation ukirebeye hejuru

Ucyinjira uhingukira ku kigo mberabyombi gihurirwamo urubyiruko ndetse kikanifashishwa mu masengesho y’abana bahiga n’abakozi bo muri iki kigo

Buri nyubako ugezemo, usangamo ibishushanyo biriho amasomo yo muri Bibiliya

Inzira zose ziri muri iki kigo ni uku zikoze

Abana bigishwa byose uhereye ku isuku

Buri nyubako ifite uburyo bwo gufata amazi agakoreshwa mu mirimo inyuranye

Ahatari ubusitani hahinze imboga zifitiye akamaro kanini umubiri wa muntu

Inka zikamwa amata ahabwa abana

Gaz yifashishwa mu gutekera abana

Dispensaire iba mu kigo cya Gasore Serge Foundation ifasha mu kuvurira ubuntu abana ku buntu abana bahiga ndetse n’abaturage baturiye iki kigo

Hepfo y’ivuriro niho usanga inzu abagore bakoreramo imirimo yo kuboha imitako...Bose iyo muganira, bakubwira ko Gasore Serge yabahinduriye ubuzima haba mu bukungu kuko babasha kwinjiza amafaranga ndetse no kuba abana babo bahigira ubuntu, bakavurirwa ubuntu, bakanitabwaho cyane

Mu ishuri ry’abakiri bato (ECD)

Ahabikwa uburoso bw’abana bogesha amenyo iyo bari ku ishuri

Aho abana bidagadurira

Ahari kubakwa ibyumba bindi bizatuma umwaka utaha hazaba hari kugeza mu mwaka wa 6 w’amashuri abanza

Amashuri abanza ni aha yubatse

Abana bo mu mwaka wa mbere

Uretse kwigishwa umukino wo gusiganwa ku maguru, abana banubakiwe ibibuga

Rimwe mu masomero 2 aba muri iki kigo

Uwamahoro Innocente, umuyobozi wa Rwanda Children Christian School

Aho abagore bigishirizwa kudoda....Abamaze kubimenya neza bashakirwa amamashini, bagakorerwa ishyirahamwe bakajya kwikorera

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(2)
  • Denyse

    Dukeneye abantu nkaba kugirango tugere kure. Ibi nibyo bikwiriye kuturanga. Gutera imbere ugafata abandi ukuboko ukabazamura, mukajya mbere mwese. Thanks Serge. Imana ikomeze yagure ibikorwa byawe

    - 14/02/2019 - 11:46
  • Jimmy

    Uyu niwe mu Legend tugira kandi mpora mbivuga. Courage Gasore

    - 14/02/2019 - 12:13
Tanga Igitekerezo