Musanze: Umukecuru w’imyaka 88 yafatanwe udupfunyika tw’urumogi turenga ibihumbi 4.300

Biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage, mu rugo rw’umukecuru witwa Mukakimenyi Donatha ufite imyaka 88 Polisi yahasanze udupfunyika tw’urumogi 4,340 we n’umuhungu we witwa Hategekimana Jean de Dieu w’imyaka 35 bacuruzaga mu baturage.

Uyu mukecuru yafashwe ku Cyumweru tariki ya 05 Mutarama 2020, afatirwa mu karere ka Musanze mu murenge wa Kimonyi mu kagari ka Kivumu.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyaguru, Chief Inspector of Police (CIP) Alexis Rugigana avuga ko abaturanyi b’uyu mukecuru n’umuhungu we bahaye amakuru Polisi ko muri uru rugo bacuruza urumogi, niko guhita itegura igikorwa cyo kujyayo kubafata.

Yagize ati: “Dushingiye ku makuru twahawe n’abaturage, abapolisi bagiye gufata uriya mukecuru n’umuhungu we bageze hafi y’urugo bahura na Hategekimana Jean de Dieu(umuhungu w’uriya mukecuru) ahetse igikapu abonye abapolisi agikubita hasi ariruka, barebyemo basanga harimo udupfunyika tw’urumogi 889, bakomeje mu rugo iwabo bahasanga umubyeyi we Mukakimenyi ndetse no mu nzu basangamo utundi dupfunyika tw’urumogi 3,451.”

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyaruguru akomeza avuga ko uwo mukecuru yahise ashyikirizwa urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha kuri sitasiyo ya Muhoza mu gihe hagishakishwa umuhungu we wirutse agacika.

CIP Rugigana yakomeje ashimira abaturage batanze amakuru anabasaba gukomeza gutanga amakuru y’ikintu cyose cyahungabanya umutekano w’abantu n’ibyabo.

Yasabye kandi abakoresha ibiyobyabwenge kubireka kuko nk’uko bahora babikangurirwa nta nyungu zibamo uretse kubangiriza ubuzima, ndetse abibutsa ko gukoresha ibiyobyabwenge ubwabyo ni icyaha gihanwa n’amategeko. Usibye n’ibyo, uwanyoye ibiyobyabwenge akora ibyaha bitandukanye nko gukubita no gukomeretsa, gufata abagore n’abana ku ngufu, ubujura n’ibindi ibi nabyo bigatuma afatwa agafungwa.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye harimo n’urumogi.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
Tanga Igitekerezo