Musanze: Abantu 28 bafashwe barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19

Mu bikorwa bya Polisi byabereye mu Karere ka Musanze ku kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kurwanya icyorezo cya COVID-19 hafashwe abantu 28 barenze ku mabwiriza yo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Bafashwe kuwa Kabiri tariki ya 14 Nzeri, bafatirwa mu Murenge wa Muhoza,Akagari ka Mpenge, Umudugudu wa Rukoroko. 18 bafatiwe muri resitora yitwa Be Well abandi 10 bafatirwa mu kabari kitwa La Cortina nyirako yagafunguye binyunaranije n’amabwiriza yo kurwanya COVID-19. Bose beretswe itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Nzeri ku biro bya Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru.

Mutangana Janvier w’imyaka 32 ari mu bafashwe, yemeye amakosa yakoze asaba imbabazi.

Yagize ati "Abapolisi baraje badusanga muri resitora turi benshi turimo gusakuza, twari nka 30 bamwe baracika. Mbikuyemo isomo sinzongera, Resitora koko zimerewe gukora ariko icyo tugomba gukora ni ukubahiriza amabwiriza yatanzwe yo kwirinda COVID-19."

Niyigena Marie France ni umuyobozi wa resitora yafatiwemo abantu, yemeye ko atari ubwa mbere bafatwa barenze ku mabawiriza yo kurwanya COVID-19 asaba imbabazi.

Yagize ati "Nari nakiriye abantu bagera muri 40 muri resitora yanjye, twafashwe ahagana saa mbiri z’ijoro abakiriya barimo kunywa inzoga abandi barya. Narenze ku mabwiriza kandi si ubwa mbere n’ubwo ubushize nagize amahirwe simfatwe. Ndasaba imbabazi ntabwo nzabisubira. "

Uwase Diane umwe mu bakiriya bafatiwe muri resitora banywa inzoga yavuze ko bafashwe barimo kwitegura gutaha, yemeye ko bari barimo kunywa inzoga.

Ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru (RPCEO) Chief Inspector of Police (CIP) Alex Ndayisenga yavuze ko abafashwe bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abayobozi mu nzego z’ibanze n’abaturage.

Ati "Abapolisi basanze icyari resitora bagihinduye akabari ndetse bari mu masaha yo kuba bageze mu ngo zabo. Umubare w’abantu bateraniye muri ziriya resitora wari munini cyane kurusha abafashwe kuko abenshi bahise biruka baracika."

Yakomeje avuga ko Polisi y’u Rwanda ikomeje ubukangurambaga bugamije kurwanya icyorezo cya COVID-19, abantu bakangurirwa kurushaho kubahiriza amabwiriza nta kudohoka. Yibukije abaturage ko uko barenga ku mabwiriza bituma icyorezo gikwirakwira cyane.

Yashimiye abaturage batanze amakuru abasaba gukomeza ubufatanye mu kurwanya icyorezo. Yongeye gukangurira abantu kwambara agapfukamunwa neza, guhana intera aho bari, gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune n’andi mabwiriza yose.

Abafashwe baganirijwe bibutswa amabwiriza yo kwirinda COVID-19, resitora bafatiwemo zahise zifungwa mu gihe cy’iminsi 30.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo