Muri uyu mwaka hamaze kuba inkongi 79 - Polisi

Raporo za Polisi y’u Rwanda ishami ryayo rishinzwe kurwanya inkongi y’umuriro zigaragaza ko mu mwaka wa 2020, kuva muri Mutarama kugeza m’ukwakira, inkongi zagabanutse ugereranyije n’umwaka wari wabanje wa 2019.

Muri rusange mu gihugu hose mu mwaka wa 2019 hari habaye inkongi 131, zitwara ubuzima bw’abantu 45 abandi 52 barakomereka. Ni mugihe mu mezi 10 yo mu mwaka wa 2020, kuva muri Mutarama gukeza mu Ukwakira mu gihugu hose hagaragaye inkongi 79 zaguyemo abantu 15 hakomereka abantu 31.

Imikoreshereze mibi ya gaze zo guteka niyo iza ku isonga mu guteza inkongi z’umuriro aho mu mwaka wa 2019 byateje inkongi 7 mu nkongi 131 zari zabaye naho mu mwaka wa 2020 inkongi 11 nizo zatewe no gukoresha nabi gazi yo mu gikoni.

Umuyobozi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi (FRB), Assistant Commissioner of Police (ACP) Jean Baptiste Seminega avuga ko igabanuka ry’inkongi ryaturutse ku bukangurambaga Polisi y’u Rwanda yagiye ikora mu baturage. Abasaba kutirara, ahubwo bagakomeza kurushaho gukurikiza inama bahabwa yo kwirinda ibitera inkongi ndetse zaramuka zinabaye bakajya bihutira gutanga amakuru kugira ngo Polisi ibatabare hakiri kare.

ACP Seminega yagize ati “Muri rusange uyu mwaka wa 2020 igabanuka ry’inkongi z’umuriro ryaturutse ku bukangurambaga twakoze mu mwaka wa 2019 aho twajyaga mu baturage tukabasobanurira uko bakwirinda inkongi, ikizitera n’uko bakwitabara ubwabo igihe zibaye. Polisi yanatambutsaga ubutumwa mu itangazamakuru ritandukanye, ikanakoresha imbuga nkoranyambaga zayo. Abaturage bagiye bihutira gutanga amakuru hakiri kare bigatuma dutabara nta bintu byinshi birangirika cyangwa ngo hagire abahaburira ubuzima benshi.”

Yakomeje agaragaza ko muri uyu mwaka wa 2020, inkongi z’umuriro nyinshi zakunze kugaragara mu Mujyi wa Kigali aho Akarere ka Gasabo n’Akarere ka Kicukiro aritwo twaje ku isonga mu mirenge ya Kanombe, Gatenga na Ndera. Mu Ntara y’Amajyaruguru Akarere ka Musanze mu mirenge yako ya Musanze na Muhoza niyo yagaragayemo inkongi nyinshi, naho mu Ntara y’Iburengerazuba Akarere ka Rubavu imirenge ya Kanama na Gisenyi niyo yibasiwe cyane n’inkongi z’umuriro.

ACP Seminega yakomeje akangurira abaturarwanda kutirara kuko n’ubwo imibare igaragaza ko muri uyu mwaka wa 2020 inkongi zagabanutse ugereranyije n’umwaka wa 2019, n’ubundi ziracyagaragara. Yavuze ko akenshi inkongi zikunze guturuka ku miturire y’abantu aho usanga batuye bacucitse, uburangare bwa bamwe mu baturarwanda bakoresha nabi amashanyarazi ndetse n’abagira uburangare iyo batekeye kuri gaze cyangwa imbabura.

Yagize ati “Turakomeza gukangurira abantu kwirinda gukoresha nabi amashanyarazi kuko akenshi usanga biba intandaro y’inkongi z’umuriro aho usanga hari abacomeka ibintu byinshi ku kintu kimwe kibyinjizamo umuriro ugasanga ibyo bintu byarushije ingufu insinga z’amashanyarazi. Hari abateka bakoresheje imbabura cyangwa amashyiga akoresha gaze barangiza bakarangara bigatera inkongi, hari abasudirira hafi y’ahari ibikurura ikibatsi cy’umuriro nka gaze cyangwa ibikomoka kuri Peteroli noneho ibishashi bigataruka bikagwaho bigateza inkongi. Hari n’imodoka zishya zirimo kugenda, rimwe na rimwe usanga byatewe n’uburyo insinga zagiye zihuzwa nabi mu buryo bwa tekinike; hari no kubika ahantu hamwe ibikoresho bifatwa n’inkongi vuba n’ibindi bitandukanye.”

Umuyobozi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi yakomeje ashishikariza buri muturarwanda ndetse n’ibigo kujya bagira ibikoresho byazajya bibafasha mu kuzimya inkongi igihe ibaye, kandi bakihatira no kumenya kubikoresha.

Ati “Twifuza ko abantu barushaho kwirinda ibitera inkongi, ariko igihe ibaye buri muturarwanda akaba yabasha kwirwanaho igihe Polisi itarahagera. Buri muryango, ibigo, inzu z’ubucuruzi bakagira ibikoresho byifashishwa mu kuzimya inkongi z’umuriro kandi buri muntu akagira ubumenyi mu kubikoresha.”

ACP Seminega yatanze imirongo ya telefoni abantu bazajya bifashisha aho bari hose bakaba bafashwa igihe bagize ikibazo cy’inkongi cyangwa bakeneye ubundi butabazi. Izo nimero ni 0788311120, 0788311224 na 111.

Ku bari mu Mujyi wa Kigali bahamagara kuri 0788380436, abari mu Ntara y’Iburasirazuba bazajya bahamagara kuri 0788311025, abo mu Ntara y’Iburengerazuba bazajya bahamagara kuri 0788311023, mu Ntara y’Amajyaruguru bahamagara kuri 0788311024, abari mu y’Amajepfo bazajya bahamagara kuri 0788311449. Abaturarwanda basabwa kujya bafata mu mutwe izi nimero za telefoni, abatabishoboye bakazandika ahantu hirengeye babasha kuzibona vuba.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo