MU MAFOTO 80: Perezida Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda manda y’imyaka 7

Kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Kanama 2017, Perezida Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka irindwi iri imbere mu muhango witabiriwe n’abanyarwanda basaga ibihumbi 25.

Uyu muhango wabereye kuri Stade Amahoro i Remera, wanitabiriwe kandi n’abaperezida b’ibihugu, aba guverinoma n’abandi bayobozi bakuru barenga 20 ndetse n’izindi nshuti z’u Rwanda zaturutse mu bihugu 40.

Abakuru b’ibihugu bitabiriye uyu muhango ni Omar Guelleh wa Djibouti, Brahim Ghali uyobora Repubulika ya Sahara , Mahamadou Issoufou wa Niger, Faustin Archange Touadera wa Central Africa Republic, Benjamin Mkapa wahoze ayobora Tanzania (1995-2005), Perezida wa Senegal, Macky Sall , Perezida wa Congo Brazaville, Denis Sassou Nguesso, Perezida wa Namibia, Hage Gottfried Geingob, Salva Kir wa Sudani y’Epfo, Uhuru Kenyatta wa Kenya, Yoweri Kaguta Museveni uyobora Uganda, Omar El Bashir uyobora Sudani, Yemi Osinbajo Perezida w’agateganyo wa Nigeria, Idriss Déby Itno wa Tchad , Faure Essozimna Gnassingbé, Perezida wa Togo, Alpha Konde, Perezida wa Guinea akaba naPerezida w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Abakuru b’ibihugu banyuranye batangiye kugera kuri Stade Amahoro i Remera ahagana ku isaha ya saa yine n’iminota 9, babimburiwe na Brahim Brahim Ghali uyobora Repubulika ya Sahara .

Ku isaha ya saa tanu na cumi n’umunani, nibwo Perezida Kagame yageze kuri Stade Amahoro, yakirwa n’imbaga yari iteraniye kuri stade Amahoro yaririmbaga igira iti ’ Muzehe wacu, muzehe wacu...’

Uyu muhango watangijwe n’indirimbo zubahiriza Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba n’iy’ Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika.

Mbere y’uko Perezida watowe arahira, bamwe mu bakuru b’amadini (Mufti w’u Rwanda, Mufti w’u Rwanda, Salim Hitimana, Musenyeri w’Abangilikani, Archbishop Onesphore Rwaje na Musenyeri wa Diyosezi ya Butare, Philippe Rukamba) babanje kuyobora imbaga yari iri kuri stade Amahoro mu isengesho.

Mushikiwabo Louise, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga yabanje kwakira abanyacyubahiro banyuranye baje kwifatanya n’abanyarwanda ndetse abaha ikaze.

Mu ijambo rye , Mushikiwabo yagize ati "U Rwanda ni igihugu kivuye kure, kure cyane....Ni igihugu gishaka kugera kugera kure ., kure cyane...U Rwanda ni igihugu cyahawe umugisha..."

Mushikiwabo yunzemo ko Abanyarwanda bishimiye cyane intsinzi ya Paul Kagame ndetse bakaba baje kwakira indahiro ye mu byishimo byinshi.

Ku isaha ya saa tanu na mirongo itanu n’ine (11h54), Prof. Sam Rugege ukuriye urukiko rw’ikirenga nibwo yatangiye umuhango nyirizina wo kwakira indahiro ya Perezida Kagame Paul.

Ku isaha ya saa sita zibura iminota itanu (11h55) nibwo Perezida Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda mu myaka 7 iri imbere. Nyuma yo kurahira yashyize umukono ku ndahiro, Prof. Sam Rugege ahita amushyikiriza ibirango ny’igihugu , naho Patrick Nyamvumba, umugaba mukuru w’ingabo amushyikiriza ibirango bya gisirikare.

Perezida Kagame wari umaze kurahira, yanakiriye indirimbo y’igihugu nka kimwe mu birango by’igihugu, iraririmbwa, nyuma abona gutambagira mu ngabo zari ziteguye gukora akarasisi, nazo aziha uburenganzira zerekana akarasisi zari zimaze igihe zitegura. Ni ingabo zari mu masibo 16.

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yashimye FPR Inkotanyi n’amashyaka 8 yafatanyije nayo bakamutangaho umukandida ndetse anashimira abo bari bahanganye mu matora.

Ati " Ndagira ngo mbashimire by’umwihariko, icyizere mwongeye kungirira. Ikiruta ariko, ni icyizere mwifitiye ubwanyu n’ikiri hagati yacu. Gukomeza kubakorera, ni ishema ryinshi kuri njye..."

" Ndashaka gushimira abayobozi n’abanyamuryango b’amashyaka umunani yifatanyije na FPR mu kugena ko nyabera umukandida. Mu myaka 23 ishize, twakoranye bya hafi mu bwubahane hagamijwe gusana igihugu cyacu aribyo bitugejeje aho turi ubu. Ndanashimira kandi abandi bakandida babiri bagejeje ubutumwa bwabo ku baturage bacu. "

" Twese hamwe, twaremye ubwisanzure aho nta jwi na rimwe ryabaruwe hagamijwe gupyinagaza uwo ariwe wese ahubwo yose yabaruwe hagamijwe kubaka u Rwanda.....Uyu munsi nta mwanzi tubona dufite, yaba uri imbere cyangwa hanze, kuri buri gihugu twifuza gufatanya no gukorana....”

" Ariko u Rwanda si umwihariko, buri munyafrica, buri gihugu cya Africa, kigomba guharanira ko kitabeshwaho n’ubushake bw’undi. Africa nta kibazo cya civilization ifite, ikibazo ifite ni icy’ibikorwa. Nta gushidikanya..."

" Abahangayikishijwe n’imibereho yacu niborohe, turi abo kumenya icyo dukeneye. Nta rugero rwo kubakiraho igihugu uretse ibyo mwihitiyemo. Nabishyira mu magambo atatu gusa ‘Do it yourself’. Ibi nibyo twakoze mu Rwanda.”

Perezida Kagame yanashimiye urubyiruko rwitanze rugatuma n’amatora agenda neza.

Ahagana ku isaha ya saa munani nibwo uyu muhango washojwe nyuma y’aho Perezida Kagame yafashe umwanya asezera anashimira abakuru b’ibihugu bari baje kwifatanya n’Abanyarwanda.

Perezida Kagame yatangiye kuyobora u Rwanda mu mwaka wa 2000 ubwo yari amaze kugirirwa icyezere n’inteko ishinga amategeko nyuma y’ukwegura kwa Pasiteri Bizimungu wari Perezida. Muri 2003 nibwo Paul Kagame yongeye gutorerwa kuyobora u Rwanda ndetse no muri 2010. Tariki 3 na tariki 4 Kanama 2017 yongeye gutorerwa kuyobora indi myaka 7 izagera muri 2024 . Perezida Kagame yatsinze n’amajwi miliyoni 6 675 472 angana na 98,79%.

Stade yari yuzuye

Abana ba Perezida Kagame n’abandi bayobozi bakuru b’igihugu bari muri uyu muhango

Abakaraza bakiraga abakuru b’ibihugu

Abanyarwanda bari bishimiye uyu muhango

Yemi Osinbajo Perezida w’agateganyo wa Nigeria (kuko Buhari usanzwe ayobora iki gihugu arwaye) aje kwifatanya n’Abanyarwanda

Perezida Omar Guelleh wa Djibouti

Hage Gottfried Geingob uyobora Namibia

Ali Bongo Ondimba wa Gabon

Perezida Alpha Conde

Salva Kiir uyobora Sudani y’Epfo

Perezida Archange wa Centrafrique

Uhuru Kenyatta uheruka kongera gutorerwa kuyobora Kenya mu myaka 5 iri imbere, na we yaje kwifatanya n’Abanyarwanda kwakira indahiro ya Paul Kagame

Omar Al Bashir uyobora Sudani na we yari yitabiriye uyu muhango

Edgar Lungu wa Zambia

Museveni , Perezida wa Uganda yageze muri Stade Amahoro yakirizwa amashyi y’urufaya

Perezida wa Senegal, Macky Sall

Denis Sassou Nguesso , Perezida wa Congo Brazaville

Uku niko byari byifashe ubwo imodoka ya Perezida Kagame yageraga kuri Stade Amahoro

Abantu bari buzuye muri Stade Amahoro bamwakiranye ibyishimo

Abanyamadini babanje gusenga

Prof.Sam Rugege arahiza Perezida Paul Kagame

Ku isaha ya saa tanu n’iminota 55 nibwo Perezida Kagame yatangiye indahiro ye

Perezida Kagame asinyira indahiro

Nyuma yo kurahira, Perezida Kagame yashyikirijwe ibirango by’igihugu

Umugaba mukuru w’ingabo, ashyikiriza Perezida Kagame ingabo n’inkota kuko aba ariwe uhita uba umugaba mukuru w’ikirenga w’ingabo

Haririmbwa indirimbo yubahiriza igihugu

Perezida Kagame atambagira areba niba abasirikare biteguye neza gukora akarasisi

Abasirikare bakoze akarasisi kabereye ijisho

Urukerereza rwasusurukije abari muri uyu muhango

Perezida Kagame avuga ijambo

Abakuru b’ibihugu bari muri uyu muhango

Ari hamwe n’umuryango we, Perezida Kagame yafashe umwanya ashimira abakuru b’ibihugu baje kwifatanya n’Abanyarwanda

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo