Mu isoko rya Nyarugenge , ibirayi bya ‘Kinigi’ biragura umugabo…ibindi biribwa nabyo biri kuzamuka

Ibiciro bya bimwe mu biribwa bikomeje kuzamuka mu masoko yo mu Mujyi wa Kigali. Ibirayi ni kimwe mu biribwa bikomeje kuzamuka umunsi ku wundi.

Rwandamagazine.com yasuye isoko rya Nyarugenge riri mu Mujyi wa Kigali rwagati. Muri iri soko ikilo cy’ibirayi bizwi nk’ibya Kinigi kigeze kuri 400 FRW mu gihe mu gihe cyashize cyari kuri 350 FRW mu mpera za 2016 ndetse kikaba cyarigeze no kugera kuri 280 FRW. Ibindi birayi by’umweru bisanzwe byo, ikilo kiri kugura 350 FRW . Ibi biciro ariko isoko rya Nyarugenge ntibirihuza n’andi masoko kuko hari uduce tumwa na tumwe usanga ibirayi bitari ibya Kinigi bigura 250 FRW ku kilo.

Umwe mu bacuruza ibirayi muri iri soko yatangarije Rwandamagazine.com ko impamvu badahuza ibiciro ari uko aho bacururiza (amaseta) hatishyurwa kimwe bityo akaba ariyo mpamvu bagenda bongeraho hagati y’amafaranga 50 na 100 FRW ugereranyije n’ibiciro byo ku yandi masoko cyangwa se mu ma ‘Quartier’.

Ikindi cyazamutse muri iyi minsi mu isoko rya Nyarugenge ni ifu ya Kawunga yitwa Gashumba. Ikilo kimwe cyavuye kuri 6500 FRW , ubu kiri kugura 7000 FRW. Inyanya nazo zarazamutse kuko zavuye kuri 700 ku kilo kimwe (mu isoko rya Nyarugenge, byose babitangira ku biro), ubu kikaba kiri kugura 1000 FRW. Ni igiciro kidatandukanye cyane nicyo mu isoko rya Kimironko kuko ho ikilo kimwe cy’inyanya kigurwa 900 FRW.

Ikilo cy’amashaza mu isoko rya Nyarugenge ni 1500 FRW naho ikilo cy’igitoki kiri kugura 400 FRW. Ikilo cy’ ubunyobwa budaseye kiri hagati ya 1400 FRW na 1500 FRW. Ifu y’ubugari iri kugura 400 FRW/Kg naho iya Kinazi ndetse n’Akanoze ikagura 600 FRW/Kg.

Ibitunguru nabyo ni kimwe mu biribwa byazamutse. Ibitunguru by’umweru mu isoko rya Nyarugenge biragura 1000 FRW ku kilo kimwe bivuye kuri 700 FRW. Ibitunguru bitukura nabyo biragura 800 FRW/Kg mu gihe mu minsi yashize byaguraga 500 FRW ku kilo kimwe. Ikilo cya Kaloti kiri kugura 500 FRW ku kilo. Mu kwezi gushize kwa Werurwe ikilo cya Kaloti cyaguraga 300 FRW. Ibishyimbo bita ‘Mutiki’ nabyo byavuye kuri 600 FRW ku kilo, ubu biragura 700 FRW.

Ku itariki 10 Mata 2017, nibwo Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda cyasohoye imibare igaragaza ko muri rusange ukomatanyije uko ibiciro byari byifashe mu mijyi no mu byaro, muri Werurwe 2017 ibiciro byazamutseho 13,0% ugereranyije na Werurwe 2016, gusa ku rw’igihugu hagenderwa ku gipimo cyo mu mujyi ubu kiri kuri 7.7%.

Ibi ni bimwe mu biribwa bimaze kuzamuka mu isoko rya Nyarugenge ugereranyije n’uko byaguraga mu kwezi gushize. Mu minsi ya vuba Rwandamagazine.com izabagezaho n’ahandi mu yandi masoko uko ibiciro bigiye byifashe bya bimwe mu biribwa bikunda gukenerwa cyane.

Mu isoko rya Nyarugenge ahacururizwa ibiribwa

Inyanya , ikilo kigeze kuri 1000 FRW

1 Kg cya kaloti ni 500 FRW

Ibitunguru biri mu biribwa byazamutse

Ibitunguru by’umweru byihagazeho

Ikilo cy’amashaza ni 1500 FRW

Ikilo cy’igitoki ni 400 FRW

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo