Minisitiri Murekezi yakomoje kucyagabanya itemwa ry’ibiti byifashishwa nk’ibicanwa

Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yasabye abaturage n’Inzego bireba kwitabira gahunda yo gutera amabashyamba ndetse no kuyabungabunga, hagabanywa umubare w’ibiti bitemwa bijyanwa mu gucanwa.

Hari mu nama yagiranye n’abaturage bo mu Murenge wa Jali mu Karere ka Gasabo ubwo yifatanyaga na bo mu muganda rusange usoza ukwezi kwa Werurwe 2017. Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yavuze ko Leta yashyizeho gahunda yo gutera ibiti byinshi mu Rwanda hose mu rwego rwo kurwanya isuri kandi yemeza ko bigomba kugerwaho.

Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yifatanya mu muganda n’abaturage bo mu Murenge wa Jali

Yabwiye abatuye Umurenge wa Jali ko ibiti ari ingirakamaro kandi ko hari uburyo bwasimbura ababicanisha mu Mijyi ndetse no mu bice by’icyaro.

Ati “ Ibiti ni ingirakamaro ku biremwa byose, bituma duhumeka umwuka mwiza, kandi amababi yabyo atanga ifumbire. Tugabanye gutema ibiti tujya kubicana ahubwo twitabire gutekesha Gaz mu mijyi ndetse na Biogaz mu bice by’ibyaro. Ndasaba Abanyarwanda bose gukomeza gutera amashyamba no kuyabungabunga mu Rwanda hose.”

Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi kandi yanaboneyeho umwanya wo gushishikariza Abanyawanda bose kuzitabira ibiganiro byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu gihe cyo kwibuka twegereje. Yanibukije abagomba kwiyandikisha bwa mbere kuri Lisiti y’itora ko bagomba kwihutira gufata irangamuntu kuko izatuma bajya kuri lisite.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo