Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda iraburira abakoresha umupaka wa Gisenyi kubera Ebola

Minisitiri w’ubuzima mu Rwanda avuga ko u Rwanda rutafunze umupaka wa Gisenyi na Goma ariko bagira abantu inama yo kutajya i Goma mu gihe hakivugwa Ebola.

Umuntu umwe ufite indwara ya Ebola yabonetse ejo ku cyumweru muri uyu mujyi, nibwo bwa mbere iyi ndwara yari igeze muri umwe mu mijyi minini ya Kongo kuva yakwaduka.

Umujyi wa Goma uhana imbibi n’uwa Gisenyi mu burengerazuba bw’u Rwanda, abatuye iyi mijyi baragenderanira cyane bishingiye ku bucuruzi.

Ibikorwa byo gupima abaca kuri uyu mupaka byongerewe imbaraga ku buryo buboneka, abaturage barambuka ari benshi bisanzwe nubwo bagaragaza ubwoba kubera indwara ivugwa hakurya.

Minisitiri w’ubuzima mu Rwanda Dr Diane Gashumba, uyu munsi yagiye ku mupaka wa Goma na Gisenyi kugenzura uko abantu basuzumwa iyi ndwara.

Kuri uyu mupaka, Dr Gashumba yabwiye abanyamakuru ko buri muntu yakoresha umutima nama we mbere yo kwambuka ajya hakurya i Goma.

Yagize ati " Ntabwo twavuga ngo dufunze imipaka, ariko ntabwo twabura kubwira umuntu ngo niba uziko hariya hari icyorezo wijyayo".

Dr Gashumba yavuze ko umuntu wagaragayeho Ebola yasubijwe Butembo, naho abamwegereye n’abamukozeho bagashyirwa mu kato ngo basuzumwe barebe niba batanduye.

Avuga ko u Rwanda rwafashe ingamba zikomeye zo kwirinda ku bice by’imipaka.

Yemeje ko hari itsinda rya minisiteri y’ubuzima n’ikigo gishinzwe ubuzima mu Rwanda (RBC) rigiye kuguma ku mipaka ya Goma na Gisenyi "kunganira iryari rihasanzwe kugeza iyo ndwara itakiri mu baturanyi".

Ebola imaze guhitana abantu barenga 1600 kuva yakwaduka umwaka ushize mu burasirazuba bwa Kongo.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo