Miliyari 8 z’amanyarwanda zasesaguwe muri 2019

Umugenzi Mukuru w’Imari ya Leta yagaragaje ko miliyari 8 z’amanyarwanda zasesaguwe muri 2019

Raporo Umugenzuzi Mukuru w’Imari yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda kuri uyu wa Gatanu, igaragaza ko muri 2019 miliyari zirenga 8 z’amanyarwanda zasesaguwe n’inzego za Leta zitandukanye.

Imbere y’Abasenateri 25 n’Abadepite 78 bitabiriye iyi nteko rusange bambaye udupfukamunwa ndetse bicaye bahanye intera ya metero, Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta, Obadiah Biraro yagaragaje ko uyu mwaka ibigo byagenzuwe byagabanutse biva kuri 86.6% umwaka ushize bigera kuri 80% by’ibigenerwa ingengo y’imari ya Leta. Ibi ngo byatewe n’icyorezo cya COVID - 19, icyakora ngo igikorwa cyo kugenzura kirakomeje.

Muri iyi raporo basanze mu 2019 amafaranga y’u Rwanda arenga miliyari 8 na miliyoni 600 yarasesaguwe mu gihe mu 2018 miliyari 5.6 z’amafaranga y’u Rwanda arizo zasesaguwe.

Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta yifashishije ingero za bimwe mu bigo byagaragayeho iyi mikorere yo gusesagura nka WASAC yabonye raporo y’agahomamunwa ’Disclaimer Opinion’, Bwana Obadiah Biraro avuga ko intandaro y’ibi byose ahanini ari imicungire mibi.

Iyi raporo igaragaza ko WASAC ishobora guhomba miliyari 2.9 Frw ajyanye n’ibikoresho bishaje bidakoreshwa ndetse n’ibyibwe bitagarujwe.

Hari kandi igihombo gituruka ku mazi atunganwa na WASAC ariko ntagurishwe aya ngo yari kugurishwa miliyari 5.7 ku giciro gito cyangwa miliyari 15 ku giciro cyo hejuru.

Abasenateri n’Abadepite banenze ibigo byagarayeho imikorere mibi banatanga ibitekerezo ku cyakorwa ngo ibi bihinduke.

Muri rusange amafaranga yasesaguwe yiyongereye ku kigero cya 181% mu nzego 49. Ayasohotse nta burenganzira yiyongera ku kigero cya 147% mu nzego 17. Na ho ayanyerejwe cyangwa yasohotse mu buriganya yiyongera ku kigero cya 202% mu nzego 5.

Yose uyateranyije, yavuye kuri Miliyari 5.6 Frw mu 2018 agera kuri Miliyari 8.6 Frw mu 2019 bivuze ko yose hamwe yiyongereye ku kigero cya 51%.

Ibigo bya Leta bikora ubucuruzi byagenzuwe birimo RSSB, WASAC, BDF, SGF na RPC Ltd, ibigo binini 10, uturere 28 n’Umujyi wa Kigali, minisiteri 11 n’izindi nzego bwite za Leta 19, Imishinga 69, n’ibitaro by’uturere 26.

RBA

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo