Miliyari 2,5 ni zo abayobozi banyuranye bigomwe ku mushahara wa Mata

Amafaranga agera kuri miliyari 2 n’igice z’amanyarwanda ni yo ashobora kuzakusanywa mu mishahara y’abagize guverinoma n’abandi bayobozi bakuru mu nzego z’igihugu bigomwe muri uku kwezi kwa Mata mu rwego rwo kunganira ingamba ziriho zo gufasha abagizweho ingaruka n’ibikorwa byo kurwanya iki cyorezo cya Covid 19.

Gusa, Mnisitiri w’Imari n’igenamigambi Dr Ndagijimana Uzziel avuga ko kugeza ubu hagikusanywa imibare nyayo.

Ibi ni nyuma yuko ibiro bya Minisitiri w’Intebe byatangaje ko mu rwego kurwanya icyorezo cya koronavirusi, abagize Guverinoma bose, abanyamabanga bahoraho, abayobozi b’ibigo bya Leta n’abandi bayobozi bakuru mu nzego z’igihugu, bazigomwa umushahara wabo w’ukwezi kwa 4, muri uyu mwaka.

Ni icyemezo kije mu gihe u Rwanda rwafashe ibyemezo bikomeye mu gukumira ikwirakwira rya koronavirusi, zirimo ko ingendo mu gihugu zahagaze, amashuri arafungwa, abantu basabwa kuguma mungo ku buryo ibikorwa byinshi byahagaze.

Bamwe mu baturage bavuga ko kuba bamwe mu bayobozi bakuru bigomwe imishahara yabo ari ibintu byiza kandi bigaragaza urugero rwiza ku baturage.

Evariste Murwanashyaka utuye mu Murenge wa Kinyinya yagize ati ’’Nk’umuturage nge nkimara kubyumva nabyakiriye neza cyane kuko ni nk’urugero rwiza, ikindi kandi biratanga imbaraga no kubantu bari mu rugo badafite icyo kurya barumva ko leta n’abayobozi babatekereza, kandi bigatanga n’urugero rwiza , ni iumuco usanzwe.’’

Umuyobozi w’urugaga rw’abikorera mu Rwanda PSF Robert Bafakulera, avuga ko n’abikorera hashize igihe baratangiye ibikorwa byo gukusanya inkunga yo gufasha abatishoboye muri ibi bihe byo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Ati " Urugaga rw’abikorera ndetse n’abikorera muri rusange barabibonye barabitekereza batangira no gushyira hamwe ibintu byafasha abantu hari stock iri Kicukiro tugenda dushyiramo ibyo kurya bitandukanye n’ibijyanye n’isuku, amakampani atandukanye yagiye azana ibintu itandukanye, ndetse no mu ntara hari ababitangiye nka Rubavu bagiye batwereka urutonde rw’amafaranga abantu bagiye bashyira hamwe, n’amabanki amwe yagiye abikora ariko ntabwo biragera ku kigero gishimishije kuko abantu batabikanguriwe bihagije kugira ngo babyitabire. Icyo nakangurira abantu ni uko igihe turimo atari cyiza, umuntu wese ubishoboye yafasha mugenzi we, na cyane cyane ku rwego rw’abikorera...’’

Umwe mu bagize Sena y’u Rwanda kandi akaba anarebwa n’icyi cyemezo Prof Kanyarukiga Ephrem na we avuga ko ari intambwe nziza we n’abayobozi bakuru bateye mu kwifatanya n’abanyarwanda nyuma yuko imirimo ya bamwe na bamwe imirimo yari ibatunze yahagaze.

Ati’’Simvuga mu izina ryabo ndavuga mu izina ryanjye bwite,ariko sinshidikanya ko na bagenzi banjye babifashe neza.Ndumva twabifashe neza kuko turi Abanyarwanda kandi nk’abayobozi twumva ko tugomba gutanga urugero mu kwitanga no gufasha Abanyarwanda bagenzi bacu....rero ikibazo uko kigenda cyiyongera gikeneye n’abantu benshi bitanga uko buri muntu ashoboye.’’

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr Uzziel Ndagijimana avuga ko n’ubwo hagikusanywa imibare ya nyayo biteganyijweho muri iyo mishahara hazavamo inkunga nibura ya miliyari 2 n’igice. Avuga kandi ko ari inkunga ije kunganira ubundi buryo bwari buriho kugira ngo n’abataragerwaho n’inkunga kandi bayikeneye ibagereho, kandi bisaba ko buri wese yabigiramo uruhare.

Yagize ati ’’Imibare iracyabarwa neza ariko imibare yihuse iragaragaza ko dushobora kubona nka miliyari 2 n’igice yakwifashishwa mu kongera ubushobozi buriho bwo gufasha Abanyarwanda bagezweho ingaruka z’icyorezo by’umwihariko. Harakomeza uburyo bwo gufasha abaturage bwatangiye kandi burimo kugenda bugirira akamaro Abanyarwanda ariko ubwo buryo buriyongera kugira ngo bugere no kubatari banagerwaho kuberako n’iminsi yiyongereyeho ibindi byumweru 2 bisabako n’ubwo bushobozi bwongerwa.’’

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ivuga ko abayobozi barebwa n’icyo cyemezo barimo abayobozi kuva bayobozi bakuru b’igihugu kumanuka ku baminisitiri, abayobozi b’ibigo ndetse na bamwe mu bayozi b’amashami muri za minisiteri n’abari ku gipimo na bo mu nzego za leta.

RBA

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo