Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo, Rwanyindo Kayirangwa Fanfan
Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA) yatangaje ko kuri uyu wa gatanu tariki ya 05 Nyakanga 2019 ari umunsi w’ikiruhuko rusange mu rwego rwo gukomeza kwizihiza umunsi wo kwibohora.
MIFOTRA yatangaje icyo kiruhuko ibinyujije kuri Twitter, isobanura ko hashingiwe ku cyemezo cya Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.