Leta y’u Rwanda yatangije ubuvuzi bugezweho bw’indwara z’umutima

Leta y’u Rwanda yatangije ubuvuzi bugezweho bwo kubaga no kuvura indwara z’umutima hakoreshejwe ikoranabuhanga. Ni ubuvuzi butangiranye n’Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal ndetse n’ibitaro bya kaminuza CHUK.

Bimwe mu bikorerwa abarwayi b’umutima hifashishijwe iryo koranabuhanga harimo kuvura indwara z’imitsi ijyana amaraso mu mutima, kuvura stroke, ndetse no gushyira mu muntu akamashini gafasha abafite ibibazo by’umuvuduko w’amaraso.

Ubu buvuzi, benshi mu babukeneye bajyaga mu bihugu nka Kenya, u Buhinde ndetse n’i Burayi. Bamwe mu barwayi bavuwe indwara y’umutima n’inzobere z’abaganga ku bitaro byitiriwe Umwami Faisal hakoreshejwe iri koranabuhanga, baravuga ko babonye igisubizo cyiza ku burwayi bwabo ndetse n’ubw’abo bahuje ikibazo.

Umuyobozi Mukuru wungirije w’ibitaro byitiriwe umwami Faisal Dr Kalimba Edgar avuga ko ibi bikoresho bazanye bihenze ariko akizeza ko n’abaturage b’ubushobozi bwo hasi bazahabwa izi serivisi.

Ministiri w’ubuzima Dr Ngamije Daniel avuga ko iyi ari gahunda igihugu cyashyizemo imbaraga hagamijwe guhangana n’indwara zitandura ndetse no kunoza serivisi zihabwa abarwayi, ku buryo ubu buvuzi buzakwirakwizwa mu gihugu hose.

Ubuyobozi bw’Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal buvuga ko abarwayi b’umutima bahabwaga ubuvuzi butuzuye neza kubera ikibazo cy’ubushobozi. Kuri ubu hari abaganga benshi bari guhugurwa mu gukoresha iri koranabuhanga ku buryo ibi bitaro bivuga ko guhera mu kwezi kwa mbere umwaka utaha bizajya byakira n’abava mu bihugu bituranyi bakaza kwivuriza mu Rwanda.

RBA

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo