Leta igiye kugoboka abatishoboye muri iki gihe u Rwanda ruhanganye na Coronavirus

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase avuga ko Leta igiye gutanga ubufasha ku batishoboye muri ibi bihe u Rwanda ruhanganye n’icyorezo cya COVID19.

Yavuze ko hatangwa ibiribwa n’ibindi bikoresho by’ ibanze; aho bitangwa na Komite ziri ku Mudugudu no ku Kagari; iz’umurenge zikazunganira.

Ibi bije nyuma y’aho Perezida wa Repubulika Paul Kagame, mu ijambo yaraye agejeje ku Banyarwanda rirebana n’iki cyorezo yavuze ko Leta igiye gutanga ubufasha ku batishoboye.

Yagize ati "Tuzi neza ko ibi bihe bitoroshye. Byahungabanyije imibireho by’Abanyarwanda benshi, ndetse mu Gihugu hose.Turabasaba rero ko mwihangana. Turatera intambwe nziza, ntabwo dukwiye gutezuka. Leta izakomeza gukora ibishoboka byose ngo ifashe Abanyarwanda muri ibi bihe bitoroshye.Ingamba zarafashwe, n’izindi zizafatwa, kugira ngo abikorera bubake uburyo bakomeza gukora muri ibi bihe. Inzego zitandukanye zirategura uburyo abatishoboye bafashwa. Hasigaye kubyihutisha."

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa Twitter, Minisitiri Prof Shyaka, yavuze ko ko bitangwa ku rugo ku rundi, bityo hubahirizwa ingamba zo kwirinda koronavirusi.

Ati "Turifashisha kandi ba Mutwarasibo, dore ko banazi ingo z’abagenerwabikorwa. Aho bikenewe bunganirwa n’izindi nyangamugayo zituye aho.Ibyakiriwe biremezwa."

Minisitiri Shyaka avuga kandi ko ubufasha bwa Leta busanzwe buhabwa abatishoboye (nka VUP), bukomeza kandi bwihutishwe.

Yanavuze ko abaturage bashaka ubwabo kugoboka abandi, babimenyesha ubuyobozi bw’ibanze bubegereye kugira ngo hirindwe akajagari n’akavuyo. Ati "Za komite zavuzwe ni zo zibigeza ku bo bigenewe."

RBA

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo