Kwirinda COVID-19 birakomeje nubwo hari ibyorohejwe mu mabwiriza mashya - CP Kabera

Umuvugzi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera avuga ko nubwo hasohotse amabwiriza mashya agaragaza ko harimo ibyorohejwe bitavuze ko kwirinda COVID-19 byorohejwe. Asaba abantu gukomeza kubahiriza amabwiriza mashya uko yakabaye kandi akubahirizwa ku gipimo cy’ijana ku ijana (100%).

Mu itangazo ry’ibyemezo by’inama y’abamanisitiri yatangajwe kuri uyu wa mbere tariki ya 18 Gicurasi hagaragaramo bimwe mu byorohejwe mu rwego rwo gukomeza guhangana na Koronavirusi. Muri ibyo byemezo bishya harimo kuzamura amasaha yo kuba buri muntu yageze mu rugo saa tatu z’umugoroba mu gihe byari saa mbiri, gusezerana imbere y’amategeko hemerewe abantu 15 mu gihe bitari byemewe kuva tariki ya 22 Werurwe.

Umuvugzi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yasabye abantu gukomeza kubahiriza amabwiriza mashya uko yakabaye kandi akubahirizwa ku gipimo cy’ijana ku ijana (100%).

Yagize ati " Kwirinda COVID-19 birakomeje, kuba amasaha yo kuva mu mihanda yongerewe akava saa mbiri akagera saa tatu z’umugoroba ntibivuze ko kwirinda Koronavirusi byorohejwe. Turasaba abantu gukomeza kubahiriza amabwiriza uko yakabaye."

CP Kabera yakomeje avuga ko kuba Leta mu mabwiriza mashya ya tariki 18 Gicurasi yaremereye abantu gushyingiranwa mu buryo bw’amategeko ku mirenge batagomba kubikoresha ngo barenze umubare watanzwe w’abantu 15. Yanavuze ko gahunda yo gusimburanwa mu masoko ku bacuruzi bizakomeza kimwe n’izindi gahunda zijyanye no kwirinda umuvundo ahahurira abantu benshi.

Ati " Hari serivisi zemerewe gukora harimo iz’ubucuruzi, uko byakorwaga ntabwo bigomba guhinduka. Ikintu cyo guhana intera harwanywa ubucucike ni ikintu cy’ingenzi mu kwirinda kino cyorezo, gahunda yo kwambara udupfukamunwa iragumaho kandi ikazwe kuko hari abantu bagaragaraga batatwambara cyangwa batwambara nabi. Gahunda yo kudakora ingendo ziva mu mujyi wa Kigali ujya mu ntara cyangwa kuva mu ntara ujya mu yindi irakomeza."

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yongera gushimangira ko amabwiriza yose agomba kubahirizwa uko yakabaye kandi akubahirizwa ku gipimo cy’ijana ku ijana.

Yavuze ko mu byumweru bibiri bishize abaturarwanda benshi bubahirije amabwiriza yo kurwanya Koronavirusi, usibye ko hari n’abandi bake batayubahirije harimo abarengeje amasaha yashyizweho yo kuba buri muntu yageze iwe mu rugo, guhana intera, kutambara udupfukamunwa ndetse n’ingendo zitemewe.

Twabibutsa ko mu mu byumweru bibiri bishize Polisi yagiye igaragaza bamwe mu bantu barenze ku mabwiriza yo kudakora ingendo ziva mu mujyi wa Kigali zijya mu ntara ndetse n’abavaga mu ntara imwe bajya mu yindi.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo