Kuba hari imiti abakoresha RAMA na mituweli batabona ngo ni uko RSSB ‘icyiyubaka’

Hari bamwe mu baturage bavuga ko ari ikibazo gikomeye kuba hari ubwoko bw’imiti bandikirwa n’abaganga noneho bajya kuyireba bagasanga iyo miti itishyurwa n’ubwishingizi bakoresha, yaba mituweri cyangwa RAMA. Ikigo cy’igihugu cy’ubwiteganyirize cyo kivuga ko kugeza ubu hishyurwa imiti ijyanye n’ubushobozi bwacyo.

Sibomana Cyprien na Mukamana Laurence batuye mu Mujyi wa Kigali. Bavuga ko buri mwaka batanga amafaranga y’ubwishingizi bw’indwara. Gusa bakibaza uburyo nk’umuntu wivuriza kuri mituweri hari ubwoko bw’imiti adashobora kubona kwa muganga cyangwa ngo ayigure muri za farumasi akoresheje ubwishingizi bwe. Ni ko bimeze no kubakoresha RAMA.

Sibomana Cyprien yagize ati “Nari ndi kumwe na madamu ni we urwaye, natwe dukoresha ubwishingizi bwa RSSB, uko bigenda ujya kwa muganga bakakwandikira imiti, kwa muganga usanga akenshi nta miti ihari, nyuma imiti ukajya kuyishaka ku ma farumasi atandukanye, iyo ugezeyo bakakubwira ngo uyu muti ntabwo ubwishingizi buwishyura, ariko ngo kugira ngo ubwishyingizi buwishyure urajya gusinyisha kuri cyicaro.”

Na ho Laurence Mukamana ati “Imbomamizi ni uko bashobora ku kwandikira génerique aho kugira ngo bakwandikire spécialité ku muti ushaka, ikindi ni uko hari imiti batagabanya igiciro, bakakubwira ngo iyi muri RAMA ntabwo yemewe, icyo gihe umuti urawubura ukajya gukoresha amafaranga yawe kandi utanga ubwishingizi bwa buri mwaka.”

Muganga yandikira umurwayi imiti azi ko ishobora kuboneka mu gihugu, gusa imiti y’amoko 2 afite ibiciro bitandukanye ashobora kuvura indwara imwe. Aha ni ho hari ipfundo ry’ikibazo. Urugero nko ku miti ya antibiyotike hari ikinini cya Augmantin n’ikinini cya Amoxicillin byose bivura mikorobe zimwe zishobora kwinjira mu mubiri w’umuntu. Gusa, ikinini kimwe cya augmentin kigura amafaranga 350 mu gihe génerique yayo ari yo Amoxicillin yo igura amafaranga 40 cyangwa 30, aha harimo ikinyuranyo cy’amafaranga 320.

Haboneza Jean Paul ukora muri New Hope Pharmacy arasobanura impamvu hari imiti 2 ivura indwara imwe ariko ikagira ikinyuranyo kinini mu biciro byayo.

Ati « Biba biterwa n’uko Augmantin ikorwa n’uruganda rw’abafaransa rwitwa Craso ni uruganda rushora amafaranga menshi mu bushakashatsi rukora ibintu byinshi akenshi ziriya nganda urwego zisohoreraho imiti yazo ubusanzwe iba ihenze kubera amafaranga rushora udasanga bingana n’ama génerique kuko uruganda rukora ama generique rwo ruhabwa uburenganzira hanyuma rukajya muri labo rugatangira rugakora wa muti, ntabwo rwo akenshi ruba rwashoye amafaranga menshi ariko ubwo hazamo na cya kintu cy’imyumvire y’abantu kumva ko niba ikintu cyakozwe n’uruganda ruciriritse kitari cyiza nk’uruganda rwubatse izina hakajyamo icyo kinyuranyo, ariko ugiye mu mikorere y’iyo miti 2 Amoxicillin na Augmantin imikorere iba ari imwe. »

Muri iki gihembwe cya mbere cy’umwaka wa mituweri abaturage bamaze gutanga ubwisungane mu kwivuza ku kigero cya 82.1% mu gihe umwaka ushize wose abanyamuryango bishyuye ku kigero cya 79.9%. Amafaranga angana na miriyari 23.7 niyo amaze kwishyurwa n’abanyamuryango b’ubwisungane mu kwivuza bwa mituweri, miriyari 18.1 ni yo amaze gutangwa mu kuvura.

Ku rundi ruhande ubuyobozi bw’Ikigo cy’igihugu cy’ubwiteganyirize bw’abakozi (RSSB) buvuga koikigega cya mituweri mu mwaka wa 2018 cyari gifite icyuho cya miriyari 20, mu mwaka wa 2019 ho cyarengaga miriyari 15. Gusa kuri ubu hari andi Leta ishyiramo hagamijwe kucyunganira.

Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Rugemanshuro Régis avuga ko RSSB hari imti ihenze idashobora kwishyura kuko ikigega kikiyubaka.

Ati “Iyo miti muvuga ndatanga urugero muganga ashobora kukwandikira umuti ugiyeyo urwaye inkorora cyangwa se indi ndwara akakwandikira umuti ni byo koko mituweli itishyura ariko hariho undi muti génerique wawo mituweli yishyura, uwo muti na wo uvura iyo ndwara ariko abaganga na bo hari igihe bandika uwo ugezweho, uwo ugisohoka, ariko mu igenekereza no gushyira mu gaciro kugira ngo twishyure iby’ibanze kuri benshi bashoboka, 83% barenga uyu munsi ubushobozi bwacu turacyabwubaka ni yo mpamvu dukora ishoramari riza rigashyigikira ibi bigega.”

Ikigo RSSB kivuga ko cyatangiye gahunda y’icyerekezo gishya cy’imyaka itanu 2020-2025, kizatuma serivise za RSSB zishingira bwa mbere ku mu nyamuryango, ikigo gitanga servisi zo ku rwego rwo hejuru hifashishijwe ikoranabuhanga rizakoreshwa mu kumenyesha amakuru abanyamuryango ajyanye n’uburyo bizigamira imisanzu yabo ndetse n’igihe bahuye n’ikibazo bakabimenyesha ikigo biciye mu miyoboro y’ikoranabuhanga.

Umushinga wo kugira ubwigenge mu mikorere y’ikigo na wo witezweho kuzahindura byinshi, kuko bizaha ikigo RSSB kugira ububasha bwo gufata ibyemezo byihuse, ububasha bwo kuvugurura inzego, kongera ubushobozi bw’abakozi no guhitamo imishinga yunguka yashorwamo imari. Uyu mushinga wemejwe n’inama y’abaminisitiri mu kwezi gushize ubu wagejejwe no mu Nteko Ishinga Amategeko.

RBA

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo