Ku myaka 31 yabonye permis ‘zose’ zitangwa mu Rwanda

Uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga mu Rwanda kuri benshi kurubona ni amahirwe, Ufitinema Jean Claude we ku myaka 31 yari amaze kubona ubwoko burindwi (categories) bw’impushya zo gutwara ibinyabiziga butangwa mu Rwanda, uvanyemo ubw’ibinyabiziga by’abafite ubumuga.

Mu Rwanda abantu bacye nibo bafite izi categories zose, uruhushya rwo gutwara imodoka ni icyangombwa gishobora guhindura ubuzima mu Rwanda.

Yavukiye mu cyaro, mu majyaruguru y’u Rwanda mu murenge wa Burega mu karere ka Rulindo, kugeza mu 2014 yari umumotari aho iwabo, ariko utagira icyangombwa na kimwe.

Yabwiye BBC ati " Nahoraga nirukankana n’abashinzwe kugenzura moto, nza kubona nta mahitamo uretse gushaka ibyangombwa kuko nta n’amahirwe nagize yo kwiga kubera amateka y’iki gihugu.

"Naravuze nti niba ntazajya mu biro ngo nicare nk’abandi bize, reka njye gushaka dipolome y’abatarize".

Ufitinema, ufite umugore n’abana babiri bato, avuga ko uruhushya rw’agateganyo ruzwi nka ’permis provisoire’ arirwo rwamugoye kuko yakoze inshuro zirindwi ahantu hatandukanye atsindwa.

Ati: "Navaga iwacu na moto yanjye, nkayisiga kuri kaburimbo nkatega imodoka nkajya i Kigali nkatanga 1,500Frw (kugenda no kugaruka) njya kwiga amategeko y’umuhanda kuko iwacu mu cyaro bari bataratangira kuyigisha.

"Provisoire nayibonye mukwa karindwi 2014 nyikuye kuri St Famille i Kigali nabwo mbonye amanota 12 bafatiraho".

Yahise yiyandikisha ku kizamini cya ’categorie’ ya A yo gutwara moto - umwuga yari asanzwe akora - ntibyamugora kuko mu kwezi kwa 10/2014 yahise ayibona.

Urugendo rwo gushaka dipolome ze ruratangiye

Ufitinema yari abonye ibyangombwa by’umwuga yari asanzwe akora.

Avuga ko yashoboraga gukomeza agatwara moto noneho nta bibazo, ariko yiyemeza gushora ayo avana kuri moto mu gushaka ’izindi dipolome’, yiyandikisha mu ishuri ryigisha gutwara imodoka i Kigali.

Ati "Nishyuye 90,000Frw niga imodoka, nshyizemo n’amafaranga yo gutega nagiye gukora ikizamini cya categorie ya B maze gutanga 200,000Frw ariko ikizami cya mbere ndatsindwa, gusa sinacika intege kuko numvaga ko nta yindi dipolome izantunga".

’Categories’ ebyiri mu mezi ane

Yakoze ku nshuro ya kabiri mu kwezi kwa gatatu 2015 abona ’categorie’ ya B yemerera abantu gutwara imodoka ntoya.

Yahise yigira inama yo gushaka na ’categorie’ ya D yo gutwara imodoka zitwara abantu benshi nka Taxi minibus cyangwa izizwi cyane nka Toyota Coaster yiyandikisha ku ishuri ryo ku Mulindi wa Kanombe.

Umuhate we mu gushaka izi mpushya wamuvanye ku kazi ko gutwara moto iriho umuntu umwe mu cyaro ubu atwara imodoka ijyamo abantu barenga 50.

Ati "Narize njya mu kizamini, twakoze turi abantu 11 bose bari abashoferi uretse njyewe, hatsinze njyewe n’umwarimu wigishaga imodoka i Kabuga, abandi bose baratsindwa, hari mukwa 07/2015".

Ufitnema wari ugitwara moto iwabo i Rulindo avuga ko yahise ajya gushaka ’categorie’ ya C yo gutwara amakamyo mato, yiyandikisha kuzakorera i Byumba mu majyaruguru y’u Rwanda.

Ati: "Iyi categorie yantwaye arenga ibihumbi 150 kuko ku ikamyo kwihugura umunota umwe ni 1,000Frw. Twakoze ikizami turi abantu batandatu dutsinda turi abantu babiri, hari mu kwa 07/2016.

"Icyo gihe nari nkitwara moto niyo yampaga icyo gishoboro".

’Diplome’ imutunze ubu

Ufitinema avuga ageze aha yatangiye kumva ko agomba kubona impushya nyinshi zishoboka zo gutwara ibinyabiziga kuko avuga ko atari azi uruzamutunga.

Ati: "Naje kureba ndavuga nti, categorie D1 ya za bisi (bus) nini igira abantu bacye muri iki gihugu, uwagerageza nkashyiraho umwete nkayishaka. Ntangira kuyiga.

"Niyandikishije gukora ikizamini, nishyura 20,000Frw yo kwihugura kuri bisi na 50,000Frw y’ikizamini ndakora.

"Twakoze turi abantu icyenda dutsinda turi babiri gusa, njyewe n’undi musaza utwara muri Royal (iyi ni kompanyi y’imodoka zitwara abagenzi), hari abantu bo muri RDB, hari abasirikare...,bose baratsinzwe ngira amahirwe njye ndayicyura".

’Categorie’ ya D1 yayibonye mu kwezi kwa karindwi 2017, nyuma ahita asaba akazi ko gutwara bisi muri kompanyi ya Kigali Bus Service, bamuha gutwara imodoka y’abagenzi mu mujyi wa Kigali.

Ati: "Aha rero nibwo navuze nti ngomba kuzibona zose ngafunga, mpita njya gushaka na F yo gutwara imashini zihinga. Yo nayibonye mukwa 04/2018, nayibonye ndi mukazi ntwara bisi.

"Nayo maze kuyibona ndavuga reka nzashake n’iyibikamyo bikururana njye nambuka n’imipaka njye n’aho za Dar es Salaam nongere ngaruke".

Iyo ni categorie ya E, yakoreye mu kwezi kwa 12 umwaka ushize arayitsindira, yari afite imyaka 31 y’amavuko. Ati: "Nuko mba ndazirangije zose uko ari ’categories’ zirindwi z’u Rwanda".

Ubushake, amafaranga, amahirwe

Ufitinema Jean Claude ubu ufite imyaka 32, avuga ko izi ’dipolome’ ze yazigezeho kubera ibintu bitatu, icya mbere kikaba ari ubushake.

Avuga ko iyo ushaka ikintu ukagishyiraho umutima ukigeraho, gusa akavuga ko kuri izi mpushya ubushake budahagije kuko benshi banabufite.

Ati: "Bisaba no kubona amafaranga, kuko niziritse umukanda nkizigama ayo mvana kuri moto nkayashora mu gukorera za categories, ikindi nanone navuga ni amahirwe".

Byahinduye iki?

Ufitinema avuga ko iyo ufite ’categories’ nk’izi uba ufite amahirwe menshi yo kubona akazi kuko nko mu gutwara amakamyo manini, na za bisi atari benshi bafite izo categories.

Ati: "Nibyo nakubwiraga ni dipolome y’abantu batize.

"Njye zampaye akazi, ubu imvune zaragabanutse, amajoro nararaga y’ikimotari n’imbeho ibyo ntibikiriho, ubu ndi kwiteza imbere ntacyo nashinja Imana nkurikije aho navuye n’aho ngeze".

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo