Kizito Mihigo yapfuye yiyahuye - Polisi

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko mu rukerera rwo kuri uyu wa mbere tariki 17 Gashyantare 2020, ahagana saa kumi n’imwe, Kizito Mihigo w’imyaka 38 wari ufungiye kuri Sitasiyo ya Polisi i Remera yasanzwe yiyahuye arapfa.

Kizito Mihigo yari amaze iminsi itatu muri kasho ya Polisi aho Ubugenzacyaha bwamukurikiranagaho ibyaha birimo kwambuka umupaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko na ruswa.

Umuntu yarekuwe ku mbabazi za perezida ntiyemerewe guhosoka igihugu atabiherewe urusha n’urwego rushinzwe ubucamanza.

Itangazo rya Polisi riravuga ko tariki 15 na 16 Gashyantare, yari yasuwe n’abo mu muryango we, ndetse n’umuhagarariye mu mategeko. Iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekane icyateye Kizito Mihigo kwiyambura ubuzima.

Mu 2015, Kizito Mihigo yakatiwe gufungwa imyaka 10 amaze kwemera no guhamwa n’ibyaha birimo ibyaha byo kugambanira igihugu agamije kukibuza umudendezo no kurema umutwe w’abagizi ba nabi.

Yarekuwe ku mbabazi z’umukuru w’igihugu mu kwezi kwa cyenda 2018.

Itangazo Polisi yashyize hanze

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • Muhire Aphrodis

    Imana Imwakire Mubayo Tuzajya Tumwibukira Kundirimbo Yaririmbiye Mama Bikira Maria

    - 17/02/2020 - 20:43
Tanga Igitekerezo