Kirehe:Yafashwe atanga ruswa ngo hafungurwe inshuti ze

Kuri iki cyumweru tariki ya 10 Gicurasi inzego z’umutekano zikorera mu karere ka Kirehe mu murenge wa Mahama zafashe uwitwa Bikorimana Jean Claude w’imyaka 38, yafashwe agerageza guha umupolisi ruswa ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 200.

Bikorimana akaba yaratangaga aya mafaranga kugira ngo bamufungurire inshuti ze arizo Tuyishime Ignance na Hakizimana Joel baherutse gufungwa kubera ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ndetse n’ubucuruzi bwa magendu.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana avuga ko Bikorimana akimara kumenya ko inshuti ze zafunzwe yahise atangira gushaka gutanga ruswa ngo arebe ko bafungurwa ahubwo birangira nawe abasanzemo.

Yagize ati “Hakizimana yatangiye ahamagara abapolisi kugira ngo baganire uko yabaha amafaranga bagafungura ziriya nshuti ze. Yemereye umupolisi amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 200, umupolisi yagomba kuyaha niwe watanze amakuru afatirwa mu cyuho arimo kuyamuha.”

CIP Twizeyimana yakanguriye abantu kwirinda gutanga ruswa cyangwa gushaka izindi nzira z’ubusamo kugira ngo babone ibyo batagenewe cyangwa kwica amategeko.

Ati “Igihe cyose hari umuntu wakoze icyaha agafungwa ntabwo ikihutirwa ari ugushaka uko utanga ruswa kugira ngo bagufungurire umuvandimwe cyangwa inshuti, utegereza icyo amategeko ateganya, bitari ibyo ushobora gusanga nawe ukoze ibyaha.”

Yongeye kwibutsa abaturarwanda kwikuramo ibitekerezo ko igihe cyose bakeneye serivisi mu nzego z’umutekano bazajya batanga ruswa. Yabahishuriye ko uzajya abigerageza wese azajya ahita afatwa ashyikirizwe ubutabera, yasabye abantu kujya bagana inzego z’umutekano zikabagira inama cyangwa zikabafasha aho bishoboka ariko batiriwe bashaka kubaha ruswa.

Itegeko no 54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 rirwanya ruswa ingingo yaryo ya 4 ivuga ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka. irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo