Kirehe: Uzakoresha nabi ubutaka icyo bwagenewe azabwamburwa

Ababaturage batuye mu Murenge wa Mpanga mu Karere ka Kirehe barasabwa gukoresha ubutaka neza bugakoreahwa icyo bwagenewe. Uzabukoresha icyo butagenewe ngo azabwamburwa

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 15 Mutarama 2019, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Bwana Mufulukye Fred ari kumwe n’abagize Komisiyo ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’Ubutaka mu turere turimo ubutaka bwasaranganyijwe mu Ntara y’Iburasirazuba basuye Abaturage b’Umurenge wa Mpanga, Akagari ka Saruhembe, Umudugudu wa Nyamiyumbu mu Karere ka Kirehe gukoresha ubutaka neza icyo bwagene no kububyaza umusaruro.

Guverineri avuga ko mu bugenzuzi bukorwa na Komisiyo ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’Ubutaka bwasaranganyijwe, hagaragara ko hari bamwe mu bahawe inzuri ubu ugasanga batazikorera bigira ingaruka muri rusange no ku musaruro w’ubworozi utaboneka uko bikwiye.

Yagize ati " Hari aho twagiye dusanga inzuri zirakorerwa neza ariko hari n’abandi bazifashe nabi dusanga zidakorerwa neza, tugiye kubigenzura rero na Komisiyo ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’ ubutaka , abo tuzasanga batazikorera neza hazafatwa izindi ngamba .

Umuturage wahawe urwuri ntarukorere neza, hari amabwiriza agenga imikoreshereze y’ubutaka bwagenewe ubworozi, utarukoreye neza ngo arubyaze umusaruro ubwo ntabwo aba arukeneye, byaba ari uburangare bwe, uwo nguwo tuzamufatira ingamba harimo ko urwo rwuri agomba kurusubiza leta."

Yakomeje asaba abahawe inzuri kuzikorera abibutsa ko abafite ubutaka bahawe bakaba babukoresha nabi amategeko ateganya ko babwamburwa bugahabwa abandi.

Muri iyi Ntara y’Iburasirazuba harabarurwa uturere turimo ubutaka bwasaranganijwe 4 harimo;Nyagatare ,Gatsibo, Kayonza na Kirehe.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Bwana Mufulukye Fred yasabye abaturage gukoresha ubutaka icyo bwagenewe

Babajije ibibazo binyuranye, Guverineri agenda abibasubiza , ibindi asaba inzego bireba kubikurikirana

Youssuf Ubonabagenda

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo