Kiliziya Gaturika yifatanyije na Polisi mu bukangurambaga ku mutekano wo mu muhanda

Kuri iki cyumweru tariki ya 12 Mutarama 2020 amadiyosezi yose agize Kiliziya gaturika mu Rwanda yifatanyije na Polisi y’u Rwanda mu bukangurambaga bugamije kwimakaza umutekano wo mu muhanda, ubukangurambaga buzwi ku izina rya Gerayo Amahoro.

Ni ubukangurambaga bugamije gukangurira abaturarwanda kurwanya impanuka zikunze kubera mu muhanda ahanini zituruka ku myitwarire y’abawukoresha.

Ubu bukangurambaga bwatambutswaga mu gitambo cya misa mu Pauruwasi zitandukanye zigize amadiyoseze ya Kiliziya gaturika mu Rwanda. Mu mujyi wa Kigali ubu bukangurambaga bwatangirijwe muri Cathedral yitiriwe mutagatifu Mikayire (Cathédrale Saint Michel). Hari umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera ari kumwe n’umuyobozi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Commissionner of Police(CP) Rafiki Mujiji.

Mu kiganiro yahaye abakristo bari bateraniye mu misa muri Cathedrale Saint Michel, CP John Bosco Kabera yavuze ko ubufatanye bwa kiliziya gaturika na Polisi y’u Rwanda mu gukangurira abakristo ndetse n’abanyarwanda muri rusange mu kwirinda impanuka zo mu muhanda buzagira umusaruro mwiza ku buzima bw’abanyarwanda.

Yavuze ko imibare igaragaza ko buri mwaka impanuka zo mu muhanda zihitana ubuzima bw’abantu ndetse n’imitungo ikahangirikira.

Yagize ati: “Buri mwaka habarurwa impanuka zo mu muhanda zigera ku bihumbi 5000 zihitana ubuzima bw’abantu bagera kuri 500, abagera ku bihumbi 2,000 bazikomerekeramo bikabije naho abagera ku bihumbi 4,000 bazikomerekeramo byoroheje, imitungo irenga ibihumbi 3,000 irangirika ndetse miliyari zirenga 20 zishirira mu kwishyura indishyi z’ibyangijwe n’izo mpanuka zo mu muhanda.”

CP Kabera yagaragaje ko 80% by’izo mpanuka ziterwa n’imyitwarire ya muntu, bivuze ko haramutse habaye guhindura imyitwarire izo mpanuka zakwirindwa. Yavuze ko Polisi y’u Rwanda inejejwe no kwifatanya na Kiliziya gaturika mu bukangurambaga bwa Gerayo Amahoro.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yibukije abakristo ndetse n’abanyarwanda muri rusange ko bagomba koroherana igihe barimo gukoresha umuhanda buri muntu akamenya ko mugenzi we nawe afite uburenganzi mu muhanda.

Yibukije abagenda n’amaguru ko iteka bagomba kwibuka kugendera mu kuboko kw’ibumoso kugira ngo ibinyabiziga bibaturuka imbere bize babireba neza; mbere yo kwambuka umuhanda bakabanza kureba ibumoso n’iburyo ko nta kinyabiziga kigiye gutambuka.

Yagaragaje ko abanyamaguru, abagenda kuri moto ndetse n’abagenda ku magare aribo bakunze kwibasirwa n’impanuka zo mu muhanda, aho mu mpanuka zabaye umwaka ushize wa 2019 abantu bagera kuri 223 bagiriye impanuka mu muhanda bari abanyamaguru, 184 bari abagenda kuri moto naho 130 bari abagenda ku magare.

CP Kabera yasabye abantu kwirinda kurangarira ku matelefoni igihe barimo gukoresha umuhanda, baba batwaye ibinyabiziga cyangwa barimo kuwambuka kuko nabyo biri mu birangaza abantu bakaba bakora impanuka. Yanagarutse kuri bamwe mu bashoferi bakunda kunyura ku bandi mu buryo butari bwo aho usanga babangamira abandi barimo gukoresha umuhanda ndetse hari n’abagendera ku muvuduko ukabije.

Yagize ati: “Tumaze iminsi tubona abantu batwaye ibinyabiziga bagendera mu kubuko kw’ibumoso cyane cyane muri ya mihanda minini ifite icyerekezo kimwe. Umushoferi agasa nk’ugiye kunyura ku kinyabiziga kimuri imbere aho yakakinyuzeho ngo asubire mu kuboko kw’ibiryo ahubwo agakomeza kugendera mu kuboka kw’ibumoso, ni amakosa, abatwara ibinyabiziga bagomba gukomeza kugendera mu kuboko kw’iburyo.”

Yakomeje abuza bamwe mu bagenzi usanga bashyira igitutu ku bashoferi babatwaye cyane cyane abagenda kuri za Moto aho umugenzi ahatira umumotari kwihuta amubwira ko yakererewe ndetse hari na bamwe mu bagenzi usanga badashaka kwambara ingofero zabugenewe. Nabo yabasabye kubyirinda kuko biri mu biteza impanuka zo mu muhanda.

Padiri mukuru wa Cathedrale Saint Michel, Innocent Consolateur yavuze ko amahoro n’umutekano ari impano iva ku mana, kandi ko buri muntu aribyo aba yifuza. Kugira ngo ibyo bigerweho ni uko buri muntu yajya yubaga undi.

Yagize ati: “Roho nziza itaha mu mubiri muzima, kandi umubiri w’umuntu ni ingoro y’Imana, tugomba kwirinda icyawuhungabanya. Gahunda ya Gerayo Amahoro iri mu murongo mwiza wo kurinda ingoro z’Imana.”

Yakomeje agaragaza ko iyo abantu bubahanye mu muhanda baba bari mu buryo bwiza bwo kurinda roho z’Imana, avuga ko kiliziya gaturika yishimiye ubufatanye na Polisi y’u Rwanda mu kurinda abantu b’Imana.

Gahunda ya Gerayo amahoro igeze mu cyumweru cya 35 mu byumweru 52 igomba kuzamara. Ubu bukangurambaga bwa Gerayo Amahoro ntabwo bwarangiranye n’uyu munsi gusa ahubwo ni gahunda izakomeza aho muri buri misa umusaseridoti azajya atambutsa ubutumwa bwa gerayo amahoro, ubu bufatanye kandi buzakomereza no muyandi matorero ya gikristo n’amadini akorera mu Rwanda.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo