Kigali: Yatawe muri yombi afite ama Euro y’amiganano

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi umugabo w’imyaka 33 wafatiwe mu cyuho afite ama Euro y’amiganano agera kuri 500 (511.439 FRW).

Uwo mugabo yafatiwe mu Mujyi wa Kigali muri Gare ya Nyabugogo biturutse ku makuru yatanzwe n’umukozi w’ibiro by’ivunjisha (Forex Bureau).

Senior Supt. Emmanuel Hitayezu, umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali yagize ati " Yari ari kugerageza kuvunjisha inoti 10 ziganjemo iz’ama Euro 50. Umukozi wo muri Forex Bureau yahise abona ko ari amiganano , bahamagara Polisi , ihita imufata."

Amafaranga menshi y’amiganano akunda gukwirakwizwa yiganjemo inoti za 2000 FRW, 5000 FRW, inoti z’amadorali ya Amerika 100 ndetse n’ama Euro 50. Abakwirakwiza amafaranga y’amiganano bakunda kuyajyana mu biro by’ivunjisha ndetse n’abakora ubucuruzi bwa Mobile Money.

S.Supt. Emmanuel Hitayezu yatangaje ko Polisi y’u Rwanda yashyize imbaraga mu kurwanya ikorwa n’ikwirakwizwa ry’amafaranga y’amiganano

Hagati y’ukwezi kw’Ukwakira n’Ukuboza 2017, nibura abantu 38 nibo bafatiwe mu bikorwa byo gukwirakwiza amafaranga y’amiganano mu Mujyi wa Kigali.

SSP Hitayezu yasabye abantu kuba maso ndetse no gutanga amakuru yihuse kuwo bakeka ko yaba ari gukwirakwiza amafaranga y’amiganano.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo