Kigali:Polisi yerekanye abacyekwaho kwiba moto bakazikuramo ibyuma

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 24 Nyakanga ku cyicaro cya Polisi y’Umujyi wa Kigali mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Remera Polisi yeretse itangazamakuru abantu Bane bacyekwaho kwiba za moto bakajya kuzikuramo ibyuma bakabishyira mu zindi moto cyangwa bakabigurisha ukwabyo. Abafashwe ni Nsengiyumva Obed, Ndungutse Jacques, Niyonsaba Severin na Mudahemuka Francois.

Igikorwa cyo gufata aba bantu cyatangiriye kuri Nsengiyumva Obed, yafatanwe moto ebyiri azijyanye mu Karere ka Muhanga mu igaraje rya Mudahemuka Francois ariho yari gusanga uwitwa Niyonsaba Severin na Ndungutse Jacques, aba bari abakanishi muri iryo garaje rya Mudahemuka. Bahamburaga moto Nsengiyumva avuye kwiba, ibyuma bakabigurisha ukwabyo cyangwa bakabishyira mu zindi moto.

Ubwo yavuganaga n’itangazamakuru Nsengiyumva yemeye ko guhera muri Gicurasi 2021 yatangiye kwiba moto mu Mujyi wa Kigali akazijyana mu igaraje rya Mudahemuka akahasanga bariya bakanishi babiri bakazikuramo ibyuma.

Yagize ati” Ubundi ibikorwa byo kwiba moto nabitangiye muri Gicurasi uyu mwaka, nabitangiye ngira ngo nihimure kuko nanjye nari maze kwibwa moto. Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Nyakanga abapolisi bamfatiye mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Runda mu Kagari ka Ruyenzi, nafatanwe moto ebyiri nzitwaye mu modoka yo mu bwoko bwa Pick up nzijyanye mu igaraje mu Karere ka Muhanga.”

Nsengiyumva yakomeje avuga ko mu kwiba moto yifashishaga imfunguzo z’incurano agafunguramo moto y’umuntu asanze ahantu. Yavuze ko yicuza ibyaha yakoraga akanakangurira n’abandi baba bagifite ibyo bitekerezo kubireka.

Ndungutse na Niyonsaba bemeye ko bari basanzwe bakorana na Nsengiyumva kuko nk’abakanishi yabazaniraga moto bakazikuramo ibyuma.

Niyonsaba yagize ati” Hashize imyaka ibiri ntangiye gukorera mu igaraje rya Mudahemuka, ku nshuro ya mbere Nsengiyumva yatuzaniye moto adusaba kuyimugurishiriza, yakomeje kujya azana za moto tukazikuramo ibyuma tukabigurisha ukwabyo cyangwa hakaba ubwo tubishyira mu zindi moto.”

Ndungutse yakomeje avuga ko kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Nyakanga Nsengiyumva yari yabahamagaye ababwira ko afite moto ebyiri agurisha bamubwira ko nta mafaranga bafite basezerana kuza guhura bakazihisha ahantu kuri sitasiyo icuruza ibikomoka kuri peteroli nyuma Polisi ibafata batarasohoza umugambi wabo.

Mudahemuka Francois ariwe nyiri garaje yakorerwagamo ibyo byose yavuze ko yari amaze kumenya ubwo bujura ndetse yaramenye ko moto zizanwa na Nsengiyumva. Yavuze ko akimara kubimenya yasabye bariya bakozi be( Ndungutse na Niyonsaba) kutazongera kwemerera Nsengiyumva kuzana moto mu igaraje rye. Mudahemuka yemeye ko yakoze amakosa yo kumenya abajura ntahite atanga amakuru kugira ngo bafatwe.

Nkusi David ni umwe mu bibwe moto ndetse ikaba iri mu zafatiwe ku Ruyenzi, yavuze ko moto ye yibwe kuwa Gatanu tariki ya 23 Nyakanga abayibye bayisanze aho yari ayiparitse agiye mu isoko guhaha agarutse arayibura. Ariko kubera ko yarimo uburyo bw’ikoranabuhanga bwa GPS yahise yitabaza Polisi batangira kuyishaka iza gufatwa. Nkusi yashimiye Polisi y’u Rwanda yamufashije guhita abona moto ye anakangurira abamotari bagenzi be kujya bihutira gutanga amakuru igihe bibwe ariko cyane cyane bajye bakoresha ikoranabuhanga kuko rirafasha mu gukurikirana ikinyabiziga kibwe cyane cyane moto.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police(CP) John Bosco Kabera yongeye kwibutsa abajura abo aribo bose kubicikaho kuko utarafatwa n’igihe cye kitaragera naho isaha iyo ariyo yose umunsi uwo ariwo wose azafatwa.

Ati”Nta kintu gihambaye kirimo mu kubafata, dupfa kuba twamenye amakuru barafatwa. Ikigaragara hari abantu batumva kuko ejobundi twari hano twerekana abantu biba moto, icyo gihe twanavuze ko hari moto ebyiri zari zibwe kandi abazibye bari bufatwe, igihe cyageze rero ngaba bafashwe. Abo twerekanye ubushize bategaga igico abamotari bakabambura moto ariko aba bo bafite umwihariko wo gukoresha imfunguzo z’incurano basanga moto nyirayo ayisize ahantu bakayifungura bakayitwara.”

CP Kabera yakomeje avuga ko amayeri yose bakoresha biba moto ari ubujura akangurira ababikora cyangwa ababitekereza kubicikaho. Yanibukije abafite amagaraje n’abacuruza ibyuma by’ibinyabiziga kujya bagenzura neza ibibera aho bakorera bamenya ko hari abakozi babo bijandika mu bujura bakihutira gutanga amakuru.

Ati” Icyo tubakangurira ni ukuba maso bakamenya ko iyo umuntu azanye ikinyabiziga mu igaraje agamba kugaragaza ibyangombwa byacyo byemeza ko ukizanye ari nyiracyo koko. Abazana ibice by’ibinyabiziga bakababaza aho babikuye kuko hari igihe baba babikuye mu bindi binyabiziga.”

Aba uko ari Bane bashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) ngo bakorerwe dosiye.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 177 ivuga ko Umuntu wese ugurisha cyangwa utangaho ingwate ikintu cyimukanwa cyangwa kitimukanwa azi ko atari icye aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW).

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo