Kigali: Polisi n’urubyiruko rw’abakorerabushake batangiye ubukangurambaga bwo kurwanya COVID-19

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 18 Gicurasi Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’urubyiruko rw’abakorerabushake bo mu turere tugize umujyi wa Kigali batangiye ubukangurambaga mu baturarwanda bugamije kubakangurira gukomeza kubahiriza amabwiriza ya Leta ajyanye no kurwanya icyorezo cya COVID-19.

Ubu bukangurambaga bwatangiriye mu karere ka Nyarugenge, bukorerwa ahantu hatandukanye hahurira abantu benshi nko mu bigo abagenzi bategeramo imodoka, ahategerwa imodoka ku mihanda (Arrêt-bus) ku masoko ndetse no mu duce dukorerwamo ubucuruzi.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Marie Goretti Umutesi yavuze ko muri rusange amabwiriza yo kurwanya Coronavirus abaturage bayubahiriza ariko hakaba hari ahakigaragara icyuho nko kukijyanye no guhana intera hagati y’umuntu n’undi.”

Yagize ati “Urebye abantu bamaze kumenya ko igihe cyose bagomba kwambara agapfukamunwa kandi barabyubahiriza, barakaraba mbere yo kujya mu modoka no kwinjira mu isoko cyangwa muri butike. Gusa haracyari ikibazo cya bamwe mu bantu usanga batubahiriza gahunda yo guhana intera ya metero hagati y’umuntu n’undi.”

CIP Umutesi avuga ko hari na bamwe mu bacuruzi usanga batumva neza gahunda yo kwishyurwa amafaranga hakoreshejwe ikoranabuhanga mu guhanahana amafaranga. Avuga ko ku bufatanye n’urubyiruko rw’abakorerabushake barimo kwifashisha indangururamajwi bakibutsa abantu guhana intera hagati yabo aho bari hose cyane cyane igihe bari ku mirongo bategereje imodoka ndetse no mu masoko.

Ati “Turafatanya n’urubyiruko rw’abakorerabushake tukibutsa abaturage ko bagomba kubahiriza amabwiriza yose leta yashyizeho yo kurwanya iki cyorezo kuko niyo ntsinzi ya mbere. Abacuruzi n’abandi baturage nabo turabakangurira kwirinda guhererekanya amafaranga mu ntoki, gahunda zose ubona bamaze kuzisobanukirwa ndetse bakazubahiriza.”

Uwamahoro Nailla, umuhuzabikorwa w’urubyiruko rw’abakorerabushake mu karere ka Nyarugenge avuga ko kuba ubu bukangurambaga butangirwa ahahurira abantu benshi nta kabuza ubutumwa buzagera ku bantu benshi cyane cyane abari mu mujyi wa Kigali.

Yagize ati “N’ubundi Polisi isanzwe itanga ubutumwa mu buryo butandukanye, ariko iyi gahunda izafasha kurenzaho kuko ubutumwa buratangirwa ahahurira abantu benshi. Ababuhawe nabo babugeza ku bandi basigaye mu rugo.”

Mu cyumweru gishize gahunda nk’iyi yari yabereye mu turere twa Burera na Nyabihu. Urubyiruko rw’abakorerabushake rwatangiye mu mwaka wa 2013, kuri ubu rufite abanyamuryango barenga ibihumbi 300,000 hirya no hino mu gihugu.

Uru rubyiruko rukaba rufatanya na Polisi mu bikorwa bitandukanye birimo gukumira ibyaha bitaraba no gukora ibikorwa biteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo