Kigali: Abantu 22 bafashwe batwaye imodoka banyoye ibisindisha

Hagati ya tariki ya 22 na 25 Ukwakira Polisi yakoze igikorwa cyo gufata abatwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha. Mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali hafatiwe abantu 22 batwaye banyoye inzoga barengeje igipimo cya 0.8 bya Alukolo.

Aba bose beretswe itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri tariki ya 26 Ukwakira, byabereye mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Rwezamenyo.

Kamali Nshimiyimana, umwe biretswe itangazamakuru akaba yaranakoze impanuka,yemeye ko yari yanyoye inzoga mbere yo gutwara moto.

Yagize ati "Nafashwe kuwa Gatandatu tariki ya 23 Ukwakira nyuma yo gukora impanuka yabereye i Gikondo. Byatumye Polisi ipima isanga mfite alukolo ingana na 0.96, Sinzongera kunywa inzoga mbere yo gutwara ikinyabiziga."

Niyoyita Emmanuel nawe yemeye ko yari yanyoye inzoga mbere yo gutwara moto. Nawe yabisabiye imbabazi avuga ko atazongera kunywa inzoga aributware imodoka.

Umuvugizi wa Polisi wungirije, Chief Superintendent of Police (CSP) Africa Sendahangarwa Apollo yavuze bariya bantu bafatiwe mu bikorwa bya Polisi mu gihugu hose hagamijwe kurwanya ikintu cyose cyaba intandaro y’impanuka. Yaburiye abashoferi bica nkana amategeko n’amabwiriza yo mu muhanda.

Yagize ati "Twabivuze kenshi tubisubiramo ariko abantu bakomeje kubirengaho. Abantu barimo gutwara ibinyabiziga banyoye inzoga kandi ni imwe mu mpamvu ziteza impanuka.Bariya bantu 25 bafashwe bamwe bari bakoze impanuka kubera gutwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha."

Yakomeje yibutsa abantu ko Polisi itazahwema gufata abica amategeko, agira inama abashoferi kujya birinda gutwara ibinyabiziga banyoye inzoga.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo