Kigali: Abagabo 3 bafashwe bahangika abacuruzi ibiro bisaga 200 by’amabuye y’agaciro

Polisi y’u Rwanda ikomeje gukomeza gukangurira abanyarwanda kwirinda abatekamutwe bakoresha amayeri atandukanye mu guhangika abaturage bakabambura ibyabo.

Ubu burumwa bwatanzwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali Senior Superintendent of Police (SSP) Emmanuel Hitayezu, ubwo yavugaga ku ifatwa ry’abantu batatu bageragezaga kugurisha abacuruzi babiri ibiro 212 by’ibyo bitaga amabuye y’agaciro kandi atariyo, bakaba bayahaga agaciro ka miliyoni ebyiri n’igice z’amafaranga y’u Rwanda.

Abafatiwe muri ubu buriganya ni André Habakurama, Philbert Rugembabahizi na Jacques Munyarugendo.

SSP Hitayezu yavuze ko Polisi ikimara kumenya amakuru ko aba bagizi ba nabi barimo kugurisha ibyo bitaga amabuye y’agaciro kandi atariyo ku bacuruzi babiri bahise batabara.

Yavuze ati " Tukimara kubona aya makuru, twafatanyije n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (Rwanda Investigation Bureau-RIB), dufata aba batekamutwe n’ibyo bitaga amabuye y’agaciro. Ubu bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gisozi mu gihe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwatangiye iperereza."

Yakomeje agira ati " Ibi bakoze ni uburiganya kandi buhanwa n’ingingo ya 318 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda."

Iyi ngingo ivuga ko umuntu wese, abigiriye kwambura ikintu icyo ari cyo cyose cy’undi, agatuma bakimuha ari uko akoresheje amayeri y’ubwambuzi, wiyitirira amazina atari yo cyangwa imirimo adafitiye ububasha cyangwa agira ngo yizeze icyiza cyangwa atinyishe ko hari ikizaba kibi maze akambura undi imari ye yose cyangwa igice cyayo, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni eshatu (3.000.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).

SSP Hitayezu yagiriye inama abaturage kugira amakenga y’umuntu wese ushaka kubagurishaho ibintu bihenze ku giciro gito, avuga ko akenshi abantu nk’abo baba ari abatekamutwe.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo