Kicukiro: Polisi yagaruje mudasobwa zari zibwe mu kigo cy’ishuri

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kicukiro mu mpera z’icyumweru gishize tariki ya 03 Gicurasi yafashe abantu batanu bakurikiranyweho kwiba mudasobwa 15 mu ishuri ryisumbuye rya Kagarama (Kagarama secondary School) gusa habonetse mudasobwa 14. Iri shuri riherereye mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Kagarama mu kagari ka Rukatsa mu mudugudu wa Mpingayanyanza.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Marie Gorette Umutesi avuga ko abafashwe ari Mugisha Edouard w’imyaka 19, Ndayisabye Emmanuel w’imyaka 51, Twizeyimana Janvier w’imyaka 24 ,Haremiyabanje Jean Claude 41 na Mvuyekure Isaac ufite imyaka 19. Aba bose bakaba bari bashinzwe isuku muri kiriya kigo cy’ishuri.

CIP Umutesi avuga ko kugira ngo bafatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’umuturage , abapolisi bajya gusaka aho yababwiye bahasanga mudasobwa 14. Muri ririya shuri kandi hibwe inkweto za Bote imiguru 15 ariko zo zikaba zitaraboneka.

CIP Umutesi yagize ati “Bariya bantu bari bafite imfunguzo za buri bilo bagafungura bakora isuku, uko batashye bagatahana mudasobwa mu gikapu. Umuturage wari ufite amakuru niwe warangiye abapolisi aho zabikwaga, bahasanga 14 muri 15 zari zaribwe”

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali yashimiye umuturage wagize uruhare mu gatanga ariya makuru, asaba n’abandi baturage kudahishira abanyabyaha ahubwo bakajya bihutira kubagaragaza.

Ati “Turashimira umuturage wanze gukomeza guhishira bariya banyacyaha ahubwo akihutira gutanga amakuru. Kiriya ni igikorwa cyiza tunakangurira n’abandi kwirinda ibyaha ndetse n’ubufatanyacyaha.”

Abafashwe bose Polisi yabashyikirije urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) ikorera muri sitasiyo ya Polisi ya Kicukiro kugira ngo hakorwe iperereza.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo