Kicukiro: Abanyerondo bafashwe bakira ruswa

Abagabo babiri bo mu murenge wa Masaka mu karere ka Kicukiro b’abanyerondo bafashwe bakira ruswa y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi cumi na bitanu (15000 frw) kugira ngo bareke umuturage y’ubake mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ku wa Kabiri tariki ya 08 Mutarama 2019 , nibwo Nsabimana Innocent w’imyaka 26 y’amavuko na Itangishaka Amos w’imyaka 27 bafashwe ubwo basangaga Ndamage yubaka urugo (Igipangu) atabifitiye uruhushya aho kumushyikiriza inzego zibishinzwe bakihutira ku mwaka ruswa.

Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kayigi umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali avuga ko aba bagabo bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’uwo bakaga ruswa.

Yagize ati " Umuturage wubakaga igipangu yahaye amakuru Polisi ko hari abanyerondo bari ku mwaka ruswa bamubwira ko yubaka adafite ibyangombwa."

Akomeza avuga ko Polisi yihutiye kuhagera aba bagabo bagafatirwa mu cyuho

CIP Kayigi yagiriye inama abaturage kwirinda ibyaha aho kumva ko bazatanga ruswa kugirango bakorerwe ibinyuranyije n’amategeko.

Yagize ati " Igikwiye ni uko abantu bakwirinda ibyaha bakanubahiriza amategeko ni ngombwa ko buri wese yumva ko ruswa ifite ingaruka ku buzima bw’igihugu haba mu miyoborere myiza, kwimakaza itonesha n’akarengane ndetse no kumunga ubukungu bw’igihugu."

Yakomeje avuga ko Polisi yahagurukiye kurwanya buri wese ufitanye isano n’ibikorwa byo gutanga cyangwa kwakira ruswa.

CIP Kayigi asoza asaba abaturage kurushaho gufatanya n’inzego zitandukanye mu rwanya ruswa binyuze mu gutanga amakuru aho igaragaye.

Aba banyerondo bakiriye ruswa bashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugirango bakurikiranwe ku byaha bakekwaho.

Itegeko rihana ruswa mungingo yaryo ya 4 riteganya ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu cyangwa wemera amasezerano yabyo kugira ngo akore cyangwa adakora ikiri mu nshingano ze cyangwa yifashishije imirimo ye kugira ngo gikorwe cyangwa kidakorwa aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo