Kera kabaye, Hotel Umubano yabonye uyigura…izagumana izina ryayo

Mu kwezi k’ Ukuboza 2014, hatangajwe ko Hotel Umubano igiye kugurishwa kubera ukutumvikana hagati y’abanyamigabane ba Sosiyete SOPROTEL iyigenzura, ari bo Leta y’u Rwanda n’iya Libiya. Kuva icyo gihe kugeza ubu yari itarabona umuguzi kuko yari ikiri ku isoko.

Mu mpera z’icyumweru dusoje nibwo kompanyi ya Madhvani Group yaguze burundu Hotel Umubano ku gaciro ka miliyoni 113 z’Amadorali ya Amerika , ni ukuvuga asaga gato miliyari 11 z’amafaranga y’ u Rwanda.

Madhvani Group ni kompanyi yo muri Uganda yita cyane mu gutunganya isukari, amavuta, amasabuni, gushora imari mu bijyanye n’anahoteli, imyidagaduro, n’ibindi.

The New Times dukesha iyi nkuru, itangaza ko kugura iyi Hotel byatengiye mu mezi 5 ashize ariko bikaba byarashojwe mu mpera z’icyumweru dushoje. Hotel Umubano izakomeza gukora no mu gihe ba nyirayo bashya bazaba bari gukora imirimo yo kuyivugurura. KP Eswar, umuyobozi mukuru ushinzwe ibikorwa muri Madhvani Group, yatangaje ko mubitazahinduka harimo n’izina ry’iyi Hotel. Yavuze ko bakunze gukora ubucuruzi nkubu mu bihugu binyuranye ariko ntibahindure byinshi cyane ku gikorwa babaga bamaze kugura.

Abakozi bari basanzwe bakora muri Hotel Umubano nabo ngo bazakomeza gukora ariko hakazabaho ibaza (interview) rishyashya mu byiciro binyuranye kugira ngo ba nyirayo bashya bongeremo ubumenyi bushya bwo kurushaho kwita kubayigana. Kugeza ubu , Hotel Umubano ikoramo abakozi 160 mu bice binyuranye biyigize (departments).

KP Eswar ati “ Tuzagumana abakozi bari basanzwe bakoreramo. Tuzakoresha ibaza ryacu mu mezi 3 ari imbere ariko turatekereza ko tuzagumana abakozi bari basanzwe bakoreramo. Ntabwo duteganya guhindura cyane imiterere ya Hotel.”

Abari basanzwe bakorana na Hotel Umubano, bayigemurira ibintu binyuranye(Suppliers) , nabo ngo bazakomeza gukorana ariko harebwe ireme ry’ibyo bazana. Eswar yatangaje ko amavugururwa azakorwa atazatuma Hotel ifunga cyangwa se ngo hagire impinduka ziba muri serivisi yatangaga.

Imirimo yo kuvugurura Hotel Umubano, biteganyijwe ko izatwara isaga miliyoni hagati ya 6 na miliyoni 8 z’amadorali ya Amerika . Uyashyize mu manyarwanda ajya kungana na miliyari 5(4.980.000.000 FRW). Eswar yatangaje ko mu mezi 6 aribwo byibuze hazaba hatangiye kugaragara impinduka nshya kuri Hotel Umubano.

Si Hotel Umubano gusa Madhvani Group iteganya kugura, ahubwo ngo bafite mu mishinga no kuba bagura ikindi gikorwa gifite aho gihuriye n’ubukerarugendo n’amahoteli kuko ngo babona ari igice kiri gutera imbere cyane mu Rwanda.

Madhvani Group isanzwe ifite ibikorwa binyuranye by’amahoteli n’ibifite aho bihuriye n’ubukerarugeno muri Uganda no muri Kenya. Ibizwi cyane ni Mara Leisure Camp na Chobe Safari Lodge byo muri Kenya, Mweya Safari Lodge na Paraa Safari Lodge biherereye muri Uganda.

Kugura Umubano Hotel byitezweho amavugurura y’iyi Hotel y’inyenyeri 3 iri muzimaze imyaka myinshi mu Rwanda. Hotel Umubano yubatse ku butaka bufite ubuso busaga hegitari enye. Ifite ibyumba 100, harimo 14 biri ku rwego rwo hejuru, ikagira ibyumba 4 byo gukoreramo inama, ifite Piscine/ swimming pool n’ikibuga cya Tennis.

Madhvani Group ije guhangana n’andi mahoteli akomeye amaze kwigarurira abantu benshi nka Radisson Blu, Marriott, Serena na Golden Tulip.

Uko yagiye ihindurirwa amazina

Imirimo yo kubaka Hotel Umubano yatangijwe na SOPROTEL mu 1977 itangira gukora mu 1979 yitwa Hotel Umubano Meridien kugeza muri Mata 1994 icungwa n’Abafaransa basanzwe bafite bafite Groupe Meridien.

Hagati ya 1994 na 1997 yongeye kwitwa Hotel Umubano icungwa na ba nyirayo SOPROTEL; hagati ya 1998-2000 Hotel Umubano yahinduye izina yitwa Windsor International Umubano icungwa na sosiyete izobereye mu micungire y’amahoteli ku rwego mpuzamahanga yitwa Windsor International; 2001-2008 yiswe Novotel Umubano Kigali icungwa na Group Accord icunga Hoteli zisaga 4000 ku Isi.

Muri hoteli icunga ifite inyenyeri eshanu yitwa Sofitel na ho ifite enye ikitwa Novotel, akaba ari muri urwo rwego Hotel Umubano yahawe iryo zina; Mu 2009-2010/2011 yahawe izina rya Laico Umubano Hotel icungwa na Laico ifite icyicaro i Tunis muri Tunisia. Kuva mu 2011 kugeza ubu yasubiranye izina yahoranye(Hotel Umubano), ikaba yacungwaga na Sosiyete SOPROTEL mbere y’uko yegurirwa Madhvani Group.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo