Kayonza: Polisi yafatiye abantu 3 mu bikorwa byo kurwanya ibiyobyabwenge

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Kayonza mu mirenge ya Ndego na Nyamirama tariki ya 01 Werurwe yahafatiye abantu batatu barimo gukwirakwiza urumogi mu baturage. Mu Murenge wa Ndego hafatiwe Habarurema Jean Paul w’imyaka 19 na Bucyensenge Pociane w’imyaka 28, bafatanwe ibiro 5 by’urumogi. Mu Murenge wa Nyamirama Polisi yahafatiye uwitwa Habimana Emile ufite imyaka 26,yafatanwe ibiro 10 by’urumogi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko gufatwa kwa bariya bantu bo mu Murenge wa Ndego byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage naho Habimana yafashwe n’abapolisi bari mu kazi ko gucunga umutekano wo mu muhanda.

Yagize ati "Abaturage bo mu Murenge wa Ndego bahamagaye abapolisi bababwira ko hari abantu babonye batambuka bacyeka ko bafite urumogi. Abapolisi barabakurikiye babafata bagiye kugera mu Murenge wa Mwiri nawo wo muri Kayonza ari naho bari barujyanye ariko banze kuvuga uwo bari barushyiriye. Habimana yafatiwe mu Murenge wa Nyamirama, abapolisi bamubona arimo kugenda kuri moto yihishahisha ku makamyo bagira amacyenga abagezeho baramuhagarika. Barebye ibyo ahetse kuri moto basanga ni ibikapu bibiri birimo urumogi."

Habimana yavuze ko urumogi yari aruvanye mu Murenge wa Kabare wo mu Karere ka Kayonza arujyaniye umuntu atashatse kuvuga amazina wo mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Rusororo ahitwa Rugende.

CIP Twizerimana avuga ko mu Karere ka Kayonza hasigaye hagaragara cyane ibyaha bishingiye ku ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ndetse hari n’abagenda babifatanwa. Yavuze ko mu kwezi gushize kwa Gashyantare hafashwe abantu 4 bafatanwe urumogi ndetse no mu Murenge wa Nyamirama hafatiwe undi umwe.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba yakomeje avuga ko Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’abaturage yakajije ibikorwa byo kurwanya ibiyobyabwenge n’ibyaha bibikomokaho.

Ati "Abafatanwa ibiyobyabwenge bavuga ko urumogi ruva mu gihugu cya Tanzaniya rukanyuzwa ku cyambu cya Kibare nyuma yo kwambuka umugezi w’akagera bakanyura mu Murenge wa Ndego bagatangira kugenda barukwirakwiza mu bindi bice by’Igihugu."

CIP Twizeyimana yashimiye abaturage bakomeje kugaragaza ubufatanye na Polisi mu kurwanya ibiyobyabwenge byo ntandaro y’ibindi byaha nk ’ubujura, gukubita no gukomeretsa, ihohotera rishingiye ku gitsina n’ibindi bitandukanye. Yibukije abaturage ko ibi byose ari ibyaha bihanwa n’amategeko abasaba kwirinda ikintu cyose cyabatera gukora ibyaha harimo n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.

Abafashwe uko ari batatu Polisi yahise ibashyikiriza Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) ikorera muri za sitasiyo za Polisi ya Ndego na Nyamirama kugira ngo bakorerwe idosiye.

Iteka rya minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy’urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo