Karongi:Polisi yataye muri yombi umusore washakaga guha ruswa umupolisi y’asaga ibihumbi ijana

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Karongi yataye muri yombi umusore witwa Mugisha Aman Sedric w’imyaka 26 akekwaho gushaka guha umupolisi ruswa y’amafaranga ibihumbi 150.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Iburengerazuba Chief Inspector of Police (CIP) Eulade Gakwaya , yavuze ko ubwo abapolisi bakoresha ibizamini byo gutwara imodoka bari mu kazi kaboMugisha akaza agashaka guha amafaranga umwe mu baplisi bakoreshakaga ibizamini kugira ngo aze korohereza uwari ugiye gukora ikizamini.

CIP Gakwaya yagize ati " Nibyo koko uwo musore ari mu maboko ya Polisi, akaba akurikiranyweho ibyaha bya ruswa kuko yashatse guha umupolisi wakoreshaga ibizamini ibihumbi 150, uwo yari agiye kuyaha akaba ariwe wamfashe."

CIP Gakwaya yakomeje avuga ko uyu musore wafashwe ubundi we atari yaje gukora ibizamini kuko n’ubundi asanzwe ari umushoferi,ahubwo ngo hari umuntu w’inshuti ye yari agiye gutangira ruswa kugira ngo abapolisi baze kumworohereza mu bizamini.

CIP Gakwaya yagiriye inama abagifite imyumvire yo gutanga ruswa kugira ngo bahabwe serivisi gucika kuri iyo ngeso mbi.

Yagize ati " Ubundi nta kiza cya ruswa, ruswa imunga ubukungu bw’igihugu,kandi uyitanze iyo afashwe arahanwa bikomeye harimo n’igifungo.Byongeye iyo bigeze muri iyi serivisi yo gutwara ibinyabiziga biba ari ibibazo bikomeye cyane kuko ushobora guhabwa uruhushya rwo gutwara utabikoreye ukazateza impanuka ".

Yakomeje yibutsa abagitekereza guha ruswa abapolisi kubicikaho kuko bitazabahira.

Yagize ati " Uwibwira ko abapolisi bahabwa ruswa baribeshya, ubu byarahindutse, Umupolisi uzajya umuha ruswa abe ariwe uhita agufata ".

Uyu Mugisha afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rubengera, icyaha nikimuhama azahanwa n’ ingingo ya 640 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu, wese uha, ku buryo bweruye cyangwa buteruye, washatse guha undi muntu, ku buryo buziguye cyangwa butaziguye, impano cyangwa indonke iyo ari yo yose cyangwa yamugiriye amasezerano yabyo kugira ngo amukorere cyangwa akorere undi muntu ikiri mu mirimo ashinzwe cyangwa yifashishije imirimo ye, ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’indonke yatanze cyangwa yashatse gutanga.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo