Karongi: Polisi yakuye mu mazi umurambo w’umunyeshuri

Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe umutekano wo mu mazi (Marine Unit) ryarohohe umurambo w’umunyeshuri wigaga ku ishuri ry’ubumenyingiro (IPRC) rya Karongi warohamye mu kiyaga cya Kivu ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 10 Gicurasi.

Nyakwigendera, Uwarugira Claude wari ufite imyaka 25 y’amavuko, yigaga mu mwaka wa gatatu mu ishami rya Mechanical Engineering, akaba yarabuze ahagana saa kumi z’umugoroba ubwo yari arimo kogana na bagenzi be mu birometero bibiri uturutse ku kigo.

Mu gitondo cyo ku wa Gatatu, tariki ya 11 Gicurasi, ku isaha ya saa yine zibura iminota ibiri, nibwo abapolisi babiri bazobereye mu bijyanye no koga no gucubira mu mazi bazamukanye umubiri wa Nyakwigendera nyuma y’igihe cy’iminota 7 batangiye kumushakisha mu mazi.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe umutekano wo mu mazi; Assistant Commissioner of Police (ACP) Elias Mwesigye yavuze ko umurambo wa Nyakwigendera bawusanze muri metero 10 z’ubujyakuzimu aherekera mu mudugudu wa Ruganda, Akagari ka Kiniha mu Murenge wa Bwishyura.

Yagize ati:”Nyakwigendera yari yajyanye koga na bagenzi be batatu ari nabo baje guhamagara Polisi nyuma y’aho bageze ku mwaro aho bari binjiriye mu mazi ntibabashe kumubona.”

Bagenzi be bavuze ko atari amenyereye ibyo koga ndetse we yabanje gusigara ku nkengero ariko nyuma gato baza kumubura.

Nyuma y’uko iyi mpanuka ibaye, Polisi n’ubuyobozi bw’ikigo cya IPRC-Karongi bahuje abanyeshuri n’abaturage batuye hafi y’ikiyaga, mu kagari ka Kiniha, babakangurira gufata ingamba zijyanye no gukumira ibyago nk’ibi.

ACP Mwesigye yagize ati: “Iki ni igihombo gikomeye haba ku muryango we, Ikigo yigagaho ndetse no ku gihugu muri rusange. Amazi magari nk’aya y’ikiyaga tuyifashisha mu kuyabyaza umusaruro mu bikorwa bitandukanye nk’uburobyi , gutwara abantu n’ibintu n’ibindi ariko ashobora no gutwara ubuzima bw’abantu. Niyo mpamvu ushaka koga, ari byiza ko bikorerwa mu bice bidashyira ubuzima bwe mu kaga kandi akabikora yambaye amajile yabugenewe (Life-Jacket) atuma utarohama kandi ukirinda kujya kure y’abandi.

Iyi ni inshuro ya kabiri umunyeshuri wo ku kigo cya IPRC-Karongi arohamye mu kiyaga cya Kivu, undi munyeshuri akaba yararohamye mu mwaka ushize.

Ingabire Dominique, Umuyobozi w’ikigo cya IPRC, yavuze ko ikigo kigiye gukaza ingamba zirimo no gukora ubukangurambaga bugamije gukumira impanuka nk’izi.

Yagize ati: “Abanyeshuri bagitangira, tubaha amabwiriza kandi twagiye dushyira impuruza ahantu hashobora gutera akaga hafi y’ikigo. Ikindi ni uko tugiye gutekereza uko twashyiraho ahantu hazaba hagenewe kogera, hatekanye hegereye ikigo, tugene iminsi n’ amasaha yo koga kandi tuhashyire abakozi bazajya babigenzura banakumire kurohama kwa hato na hato.”

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo