Kamonyi: Yishwe n’ingona ’yarenze ku mabwiriza yo kuguma mu rugo’

Umugabo wo mu murenge wa Rugarika mu karere ka Kamonyi mu Rwanda yariwe n’ingona arapfa mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu nyuma yo kurenga ku mabwiriza ya leta abuza abantu kuva mu ngo zabo mu kwirinda coronavirus.

Bivugwa ko uyu muturage yari agiye kuroba amafi mu mugezi wa Nyabarongo.

Ingona yamufatiye ku nkombe z’uyu mugenzi mu murenge wa Runda mu kagari ka Ruyenzi mu mudugudu wa Rubumba nk’uko bivugwa na Alice Kayitesi uyobora akarere ka Kamonyi.

Madamu Kayitesi yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko uyu yari yarenze ku mabwiriza ategeka abaturage kuguma mu ngo zabo bagasohoka ari uko biri ngombwa cyane.

Abaturage bamwe mu Rwanda, cyane ababeshwaho akazi bakoze ku munsi, babwiye BBC ko bafite ubwoba bwo kwicwa n’inzara kuko batizigamiye ibizabatunga mu byumweru bibiri batava mu ngo.

Madamu Kayitesi avuga ko abaturage bose batumvira rimwe amabwiriza yatanzwe. Avuga ku karere ayoboye yagize ati:

"Ariko uko bari kuyubahiriza biri ku kigero gishimishije kandi nabo barumva ko bakwiye kwirinda ingaruka z’iki cyorezo abenshi ubu bari mu ngo.

"Uwo ingona yariye ni umwe muri bacye baba barenze ku mabwiriza, dukomeje gushishikariza abaturage kuyubahiriza bakaguma mu ngo kugira ngo dufatanye kwirinda".

Amabwiriza yatangiye kubahirizwa ku cyumweru avuga ko abaturage bashobora gusohoka gusa bagiye kugura ibiribwa, kuri banki, kwivuza cyangwa gutanga serivisi zihutirwa.

Kugeza ubu umubare w’abamaze kwandura iki cyorezo mu Rwanda ni 40. Ibimenyetso by’iyi ndwara ni inkorora, guhumeka nabi n’umuriro.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo