Kamonyi: Umuganga wo ku kigo nderabuzima yafatanywe 300.000 FRW y’amiganano

Polisi y’u Rwanda irakangurira abaturarwanda kujya basuzuma buri gihe amafaranga bahawe kugira ngo barebe ko ari mazima kandi baramuka bahawe ay’amiganano cyangwa babonye urimo kuyakora cyangwa kuyakwirakwiza bagahita batanga amakuru byihuse; ikanashima ariko abamaze gusobanukirwa banatanga amakuru kuri aba bantu.

Ubu butumwa buje nyuma y’ifatwa rya Nshimiyimana Fidele uri mu kigero cy’imyaka 27 y’amavuko wafatanywe amafaranga 300,000 y’amiganano, wafatiwe mu kagari ka Kazirabonde , umurenge wa Ngamba, ho mu karere ka Kamonyi, ku gicamunsi cyo ku itariki 31 Werurwe 2017.

Nk’uko umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo , Chief Inspector of Police (CIP) Andre Hakizimana abitangaza, ngo uyu Nshimiyimana usanzwe ari umuganga ku kigo nderabuzima cya Karangara mu murenge wa Ngamba, yafashwe nyuma y’amakuru yatanzwe n’umukozi we yari amaze guha agera ku 200,000 ngo agende ayavunjisha hirya no hino agarukane amazima.

CIP Hakizimana agira ati:” Nyuma yo kuyamuha, nta na hamwe yavunjishije ahubwo yihutiye kubimenyesha Polisi; nibwo hoherezwaga abapolisi basanga uyu muganga asigaranye 100,000 yandi mu nzu yabagamo.

Akomeza avuga ko iperereza ryahise ritangira rikaba rigaragaza ko Nshimiyimana yari yatanze amafaranga 100, 000 mazima bakamuha 300,000 y’amiganano , hakaba hagishakishwa abari inyuma y’ubucuruzi bw’ariya y’amiganano mu gihe Nshimiyimana we afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Runda aho arimo gufashiriza iperereza.

Aha CIP Hakizimana agira ati:” Turashima cyane imyitwarire y’uyu mukozi wari uhawe akazi ko kujya kuvunjisha, aho kubikora agafata urugendo rurenga kilomereto 10 aje gutanga amakuru kuri Polisi , ni ikintu cyo gushima kandi cyo gushyigikira.

Yakomeje asaba n’undi wese wabona abakoresha amafaranga y’amiganano gutungira agatoki Polisi imwegereye agahagarikwa mu maguru mashya; ku rundi ruhande ariko yagaye abishora mu bucuruzi bw’amafaranga y’amiganano, avuga ko iminsi yabo ari mike kuko Polisi n’inzego zitandukanye ndetse n’abaturage batazabihanganira.

Agira kandi ati:” N’ubwo ntawavuga ko iki kibazo cyafashe intera nini, ariko n’iyo yaba make akwiye kurwanywa, niyo mpamvu buri wese akwiye guhaguruka agafatanya n’inzego zose, kurwanya ikwirakwizwa ry’amafaranga y’amiganano kuko ateza igihombo uyahawe kandi atuma ifaranga nyaryo ry’igihugu rita agaciro, ibyo bikaba bishobora kugira ingaruka mbi ku bukungu bwacyo.”

Yagiriye inama abacuruzi yo kugura utumashini dutahura amafaranga y’amiganano kugira ngo birinde kugwa mu gihombo batewe na bene ayo mafaranga.

Ingingo ya 601 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana,uhindura cyangwa wonona amafaranga y’ibiceri akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zisinywe na Leta, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, inoti zemewe cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, n’uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu kugeza ku myaka irindwi.

Ingingo ya 602 ivuga ko umuntu wese ukora ibyaha biteganyijwe mu ngingo ya 601 y’iri tegeko ngenga mu rwego mpuzamahanga, ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi kugeza ku myaka icumi.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo