Kamonyi: Babiri bafashwe bacukura insinga zitwara murandasi

Polisi ikorera mu karere ka Kamonyi ifunze abagabo babiri bakekwaho kwiba insinga zitwara murandasi z’ikigo kiyicuruza cyitwa KT Rwanda Networks Company.

Polisi ivugako abitwa Uwiringiyimana Aphrodis na Muhawenimana Aaron bafashwe n’abaturage igihe barimo gucukura izi nsinga maze babashyikiriza Polisi.

Hagati aho, bivugwa ko aba bombi na mbere yaho bari baracuruje insinga z’ubu bwoko mu Mujyi wa Kigali kandi bari baribye izindi nsinga z’amashanyarazi nyinshi mu mujyi ,ubu bakaba bari baraguriye ibikorwa byabo bigayitse mu bice by’icyaro.

Aba bagabo bombi bakaba bareretswe abaturage bo mu murenge wa Kigali, akarere ka Nyarugenge bari bitabiriye umuganda rusange wo ku wa gatandatu ushize, ndetse n’abo mu murenge wa Runda mu karere ka Kamonyi mbere y’uko bashyirwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Runda ari naho bafungiye.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Supt Emmanuel Hitayezu avuga ko KT Rwanda Networks yari yagejeje ikirego kuri Polisi ku birebana n’ubujura bwakorwaga ku nsinga zayo . Polisi y’u Rwanda itangaza ko nyuma yaho yakoranye n’abaturage begereye aho izo nsinga zigaragara hose, ari nako yashoboye kubafata.

Yakomeje avuga ko Polisi yari yamaze gutangiza iperereza ryimbitse kuri ubu bujura ngo hamenyekane ibyangijwe na mbere y’uko aba bafatwa, kandi ko rikomeje ngo haboneke andi makuru kuri ubu bujura.

SP Hitayezu, umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali yagize ati:” Tumaze kumenya ko bari baragurishije n’insinga z’amashanyarazi nyinshi, tukaba tuboneyeho gusaba abaturage ko uwo bazabona wese ugira ibyo akora kuri izi nsinga atambaye ibiranga ikigo akorera azahita abimenyesha Polisi imwegereye.”

Yakomeje yamagana ubujura nk’ubu maze asaba ko hakazwa amarondo kandi abaturage bose bakagira iki kibazo icyabo , kandi bakarwaya n’ibindi byaha muri rusange kimwe n’ibindi bikorwa bitemewe kandi bakagira uruhare mu gushyikiriza inzego zibishinzwe ababifatirwamo.

Aha akaba yagize ati ” Ubujura bw’ibikorwaremezo nk’ibi busubiza inyuma iterambere tumaze kugeraho , ni yo mpamvu kubirwanya ari inshingano ya buri wese.”

Ingingo ya 406 y’igitabo cy’amategeko ahana ivuga ko, umuntu wese ku bushake, usenya cyangwa wonona, ku buryo ubwo ari bwo bwose, burundu cyangwa igice kimwe, amazu, amateme, ingomero, impombo z’amazi n’inzira yazo, imihanda, inzira za gari ya moshi cyangwa ibikoresho ibyo ari byo byose by’itumanaho cyangwa by’ingufu z’amashanyarazi, amariba cyangwa izindi nyubako zose bitari ibye, ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku nshuro icumi (10) z’agaciro k’ibyangijwe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo