Kaminuza ya UGHE yateguye iserukiramuco rizahumuriza abahungabanyijwe na Covid-19

Kaminuza mpuzamahanga yigisha ibijyanye n’ubuzima rusange kuri bose (University of Global Health Equity-UGHE), yateguye iserukiramuco ngarukamwaka ryiswe ‘Hamwe Festival’ , rizamara iminsi itanu rikurikiranwa mu buryo bw’ikoranabuhanga rigafasha mu kubungabunga ubuzima bwo mu mutwe no gufasha abagizweho ingaruka na Covid-19 .

Iri serukiramuco rizatangira ku wa Gatatu tariki 11 Ugushyingo 2020 i saa mbiri n’igice z’ijoro , kugera ku cyumweru tariki 15 Ugushyingo 2020. Rizitabirwa n’impuguke mu by’ubuzima ndetse n’abahanzi baturutse impande zitandukanye z’isi.

Rizahuriramo abahanzi bo mu bihugu bigera kuri 60 cyane cyane abo mu bihugu bya Afurika . Kaminuza ya UGHE itangaza ko Hamwe Festival y’uyu mwaka izanye umuziki n’ibindi bihangano bihumuriza abantu cyane cyane urubyiruko rwahungabanyijwe n’ingaruka za Covid-19, ariko hakazaba n’impuguke mu bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe zizajya zinyuzamo zigatanga ibiganiro.

Dr Agnes uyobora Kaminuza ya UGHE yitabiriye ikiganiro n’itangazamakuru hifashishijwe ikoranabuhanga. Yavuze ko ahanini ibibazo biri guterwa n’icyorezo cya COVID-19 cyugarije isi, kikaba kimaze guhitana abatari bake.

Avuga ko gutsinda ibibazo nk’ibi ari ukurwana intambara ndetse no gushyira hamwe.

Yagize ati " Nta n’umwe usigaye, niyo nzira imwe yo kurwana urugamba. Twiteguye gukorana namwe nk’intangazamakuru ndetse n’abahanzi.

Umuyobozi wungirije wa UGHE ushinzwe imiyoborere n’imari, Rogers Muragije, yagarutse ku ibura ry’akazi, avuga ko nabyo biri mu byateye ihungabana ry’ubuzima bwo mu mutwe.

Ati " Ibura ry’akazi ryazanye guhangayika mu buryo bukomeye, binateza ibibazo mu buzima bwo mu mutwe".

Muragije yemeje ko iri serukiramuco rihuza abo bantu bose kugira ngo bahange udushya two gushaka ibisubizo bitandukanye mu by’ubuzima.

Muragije yavuze ko hari byinshi Abanyarwanda bazigira muri ibyo biganiro, bakamenya ko mu muziki, muri filime, mu mivugo, mu bugeni n’ubundi buhanzi, ngo harimo umuti uvura mu mutwe abantu batiriwe bajya kwa muganga.

Bill Ruzima uri mu bazaririmba muri iri serukiramuco yavuze ko yishimiye kutanga umusanzu we mu guhumuriza abafite ibibazo bitandukanye byo mu mutwe cyane cyane byatewe n’ingaruka za COVID- 19.

Ati " Ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe birahari, ni ukubanza guhumuriza ababifite ugendeye ku buryo twakuze twese n’amateka yabaye muri iki gihugu, umuziki ukaba wabafasha mu kubahumuriza, bikavamo no kwigisha kubana no gufashanya. Byanshimishije cyane kuba ndi umwe mu bagiriwe icyizere, ibihangano byanjye bikaba byabasha kugaragara bigahumuriza abantu."

Hamwe Festival y’uyu mwaka izayoborwa n’abahagarariye UGHE, Dr Paul Famer wayishinze, Prof Agnes Binagwaho uyiyobora, hamwe n’abafatanyabikorwa barimo Dr Sheila Davis uyobora Partners In Health, Prof Miranda Wolpert uyobora umuryango mpuzamahanga Wellcome Trust, ukaba ari na wo wateye inkunga ibikorwa by’iryo serukiramuco, ndetse n’abahagarariye Leta y’u Rwanda.

Hamwe Festival ni iserukiramuco ngarukamwaka. Igiye kuba ku nshuro ya kabiri. Iy’uyu mwaka ifite insanganyamatsiko igira iti " Social Justice and Mental Health"(Kwita kuri buri wese n’ubuzima bwo mu mutwe).

Mu bahanzi bazitabira Hamwe Festival y’uyu mwaka harimo Umunya-Afurika y’Epfo Tsoku Maela, kabuhariwe mu gufata amashusho Etinosa Yvonne ukomoka muri Nigeria , umwanditsi w’umunya-Maroc Soukaina Habiballah ndetse n’abandi banyuranye.

University of Global Health Equity-UGHE ni kaminuza y’ubuvuzi, inafite andi mashami yigisha ibindi. Yashinzwe muri 2015 ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda n’umushinga wo muri Amerika witwa Partners In Health, Inshuti mu Buzima.

Icyicaro cy’iyi kaminuza cyatangiye kubakwa muri Nzeli 2015, hafi y’Ibitaro bya Butaro, ikaba ifitanye umubano n’ishuri ry’ubuvuzi ryo muri kaminuza ikomeye yo muri Amerika ya Harvard (Harvard Medical School).

Umuyobozi wungirije wa UGHE ushinzwe imiyoborere n’imari, Rogers Muragije

Bill RUzima uri mu bazaririmba muri Hamwe Festival 2020

Grace Gatera wari uhagarariye umuryango Wellcome Trust , umuryango usanzwe ushyigikira ibikorwa bitandukanye bifite aho bihuriye n’ubuzima nk’ubushakashatsi ku ndwara runaka z’ibyorezo n’ibindi ndetse bakaba bari gufatanya bya hafi na Kaminuza ya UGHE mu gutegura Hamwe Festival 2020

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo