Israël igiye gushora amafaranga asaga miliyari 2 mu buhinzi bw’indabo, imboga n’imbuto

Leta ya Israël igiye gushora miliyoni 2.5 z’amadorali ya Amerika (asaga gato miliyari 2 FRW) mu ishingwa ry’ikigo cy’icyitegererezo cy’ubuhinzi bw’indabo, imboga n’imbuto(centre d’excellence en horticulture) kizafasha abahinzi bo mu Rwanda kuzamura ubumenyi mu buhinzi bwabo ndetse n’umusaruro.

Ikinyamakuru Ecom News Med dukesha iyi nkuru gitangaza ko mu kwezi kwa Nyakanya 2017 aribwo iki kigo cy’icyitegererezo kizafungura imiryango. Kizafasha mu guhugura abahinzi ndetse no kubafasha kuba ubuhinzi bwabo babugira ubwa kijyambere.

Iki kigo kizafasha abanyeshuri, abashakashatsi n’abahinzi bashaka kuzamura umusaruro wabo.” Aya ni amagambo umuyobozi w’ibijyanye n’ubu buhinzi mu kigo cy’igihugu gishinzwe kohereza mu mahanga ibikomoka ku buhinzi, NAEB yatangarije ikinyamakuru Ecom News Med.

Nsanzabaganwa , umuyobozi wa NAEB yatangaje ko imirimo igeze mu cyiciro cyanyuma mbere y’uko iki kigo gitangira gukora.

Ati “ Ubu turi mu cyiciro cyanyuma, mbere y’uko ikigo gitangira gukora. Ibikoresho bikenewe n’amamashini yo kuhira byamaze kuhagera. Muri iki gihe ubuhinzi bugomba kugirwa ubwa kijyambere kugira ngo umusaruro urusheho kwiyongera. Buri mwaka kandi hari abantu bajya muri Israël kuhigira ubumenyi bushya mu bijyanye n’ubuhinzi.

Uretse iki kigo cy’icyitegererezo mu buhinzi Israël igiye gufasha u Rwanda, iki gihugu cyanagize uruhare runini mu iyubakwa ry’ uruganda rw’ingufu z’imirasire y’izuba rutanga Megawatt 8.5, zingana na 6% by’amashanyarazi yose u Rwanda rufite. Uru ruganda rw’ingufu z’imirasire y’izuba rukaba ari na rwo rwa mbere rwo kuri uru rwego rwubatswe muri Afurika y’Iburasirazuba.

Israël yafashije u Rwanda mu iyubakwa ry’ uru ruganda rw’ingufu z’imirasire y’izuba rutanga Megawatt 8.5

Uru ruganda rwubatse ku buso bwa hegitari 20 mu Murenge wa Rubona mu Karere ka Rwamagana . Rwuzuye rutwaye miliyari 16 n’igice z’amanyarwanda. Rufite ‘panneaux photovoltaïques’ 28.360 , zituma rugira ubushobozi bwo gutanga Megawatt 8.5 mu gihe cy’imyaka 25.

Ikinyamakuru Ecom News Med gikomeza gitangaza ko ibikorwa nk’ibi bishimangira umubano mwiza w’u Rwanda na Israël.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo