Ingendo zihuza uturere n’iziduhuza na Kigali zirabujijwe....Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yo ku wa 21 Kamena 2021

Ku wa Mbere, tariki ya 21 Kamena 2021, Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.

1. Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 12 Kamena 2021.

2. Nyuma yo kubona ko imibare y’abandura COVID-19 ikomeje kwiyongera, Inama y’Abaminisitiri yafashe ingamba mu rwego rwo gukomeza kwirinda no gukumira ubwiyongere bwa COVID-19.

3. Mu rwego rwo gukomeza gukumira ikwirakwira rya COVID-19, abaturage bose barongera kwibutswa ko ari ngombwa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID 19 harimo: gusiga intera hagati y’umuntu n’undi, kwambara agapfukamunwa neza no gukaraba intoki. Abatazabyubahiriza bazafatirwa ibihano.

Ingamba zikurikira zigomba gushyirwa mu bikorwa guhera ku wa Gatatu, tariki ya 23 Kamena 2021, kandi zizongera kuvugururwa nyuma y’ibyumweru 2 hashingiwe ku isesengura ry’inzego z’ubuzima.

a. Ingendo zirabujijwe guhera saa moya z’ijoro (7:00 PM) kugeza saa kumi za mugitondo (4:00 AM). Ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa kumi n’ebyiri za nimugoroba (6:00 PM).

b. Ingendo hagati y’Umujyi wa Kigali n’Intara , ndetse n’ingendo hagati y’Uturere tundi tw’Igihugu zirabujijwe, kereka ku mpamvu za serivisi z’ubuzima cyangwa izindi serivisi z’ingenzi. Icyakora imodoka zitwaye ibicuruzwa zemerewe kugenda mu Turere twose, ariko ntizitware abantu barenze babiri.

c. Abagenzi bose binjira mu gihugu bakoresheje Ikibuga Mpuzamahanga cya Kigali bagomba kuba bafite icyemezo cy’uko bipimishije COVID-19 (PCR test) amasaha 72 mbere y’uko bahaguruka, kandi bakubahiriza amabwiriza y’Inzego z’Ubuzima yo kwirinda COVID-19.

d. Imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange zizakomeza gutwara abantu batarenze mirongo itanu ku ijana (50%) by’umubare w’abantu zagenewe gutwara.Abatwara bisi barasabwa kugenzura ko abagenzi bahana intera kandi bagatwara gusa abambaye agapfukamunwa.

e. Moto n’amagare byemerewe gukomeza gutwara abagenzi. Abatwara moto n’amagare barasabwa kubahiriza amabwiriza y’isuku buri gihe.

f. Inama zikorwa imbonankubone (physical meetings) zizakomeza. Umubare w’abitabira inama ntugomba kurenga 30% by’ubushobozi bwo kwakira abantu bw’aho bateranira. Abitabiriye inama bagomba kugaragaza ko bipimishije COVID-19.

g. Amateraniro rusange harimo ubusabane n’ibirori bitandukanye, byaba ibibera mu ngo cyangwa ahandi hose birabujijwe.

h. Imihango y’ubukwe yose harimo gusaba no gukwa, ishyingirwa rikorewe imbere y’Ubuyobozi bwa Leta n’irikorewe mu nsengero birasubitswe.

i. Ibikorwa by’Inzego za Leta bizakomeza, ariko buri rwego rurasabwa gukoresha abakozi b’ingenzi batarenze 15% by’abakozi bose, abandi bakozi bagakorera mu rugo, ariko bakagenda basimburana.

j. Ibikorwa by’Inzego z’abikorera bizakomeza, ariko buri rwego rurasabwa gukoresha abakozi b’ingenzi batarenze 50% by’abakozi bose, abandi bagakorera mu rugo. Amasoko n’amaduka (markets and malls) azakomeza gukora ariko hajye hasimburana umubare utarenze 50% w’abacuruzi bemerewe kuyakoreramo.

k. Resitora na café zizakomeza gukora ariko ntizirenze 30% y’ubushobozi bwazo bwo kwakira abantu. Zemerewe kwakira abakiriya kugeza saa kumi n’ebyiri za nimugoroba (6:00 PM). Resitora zizagenwa na RDB zizajya zisaba abazigana kwerekana ko bipimishije COVID-19. Amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo azatangwa na RDB.

1. Ibikorwa bya siporo y’umuntu ku giti cye n’izikorerwa hanze abantu bategeranye bizakomeza, hubahirizwa ingamba zo kwirinda COVID-19. Ibigo bikorerwamo imyitozo ngororamubiri (gyms) bizakomeza gukora, ariko ntibirenze 15% by’ubushobozi bwabyo bwo kwakira abantu. Abitabira imyitozo ngororamubiri bagomba kuba bipimishije COVID-19. Amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo azatangwa na Minisiteri ya Siporo.

m. Pisine (swimming pools)na spas zizakomeza gufunga. Icyakora, abantu bacumbitse muri hoteli bemerewe gukora izo siporo muri hoteli bacumbitsemo, ariko berekanye ko bipimishije COVID-19.

n. Utubari twose tuzakomeza gufunga.

0. Ibikorwa by’ubukerarugendo bizakomeza hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Muri ibyo bikorwa harimo amahoteli, abashinzwe kuyobora ba mukerarugendo (tour operators) na serivisi zo gutwara ba mukerarugendo. Amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo azatangwa na RDB.

p. Insengero zahawe uburenganzira bwo gukora kuko zujuje ibisabwa mu kwirinda COVID-19, zizakomeza kwakira abantu ku kigero kitarenze 30% by’ubushobozi bwazo.

q. Umubare w’abitabira ikiriyo ntugomba kurenza abantu 10 icyarimwe. Imihango yo gushyingura ntigomba kurenza abantu 30.

r. Ibikorwa by’imikino y’amahirwe bizafungura mu byiciro. Gahunda y’uko bizafungurwa izatangazwa na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda nyuma yo kugenzura ko byubahirije ingamba zo kwirinda COVID-19.

4. Inama y’Abaminisitiri yemeje ko Bwana Lebbius Tangeni Tobbias ahagararira Repubulika ya Namibiya muri Repubulika y’u Rwanda ku rwego rw’Ambasaderi, afite icyicaro i Dar-Es-Salaam muri Tanzaniya.

Bikorewe i Kigali, ku wa 21 Kamena 2021.

Dr. Edouard Ngirente

Minisitiri w’Intebe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo