Imodoka 17 zafashwe zikuye abantu muri Kigali zibajyana mu Ntara

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yibukije abaturarwanda muri rusange ko nta mushoferi wemerewe kuvana umuntu mu Mujyi wa Kigali amujyana mu zindi Ntara cyangwa ngo amuvane mu Karere amujyane mu kandi adafite uruhushya rutangwa na Polisi y’u Rwanda.

CP Kabera abisubiyemo nyuma y’ibikorwa bya Polisi bimaze iminsi byo kugenzura ko abantu barimo kubahiriza amabwiriza yo kurwanya COVID-19. Muri ibyo bikorwa bya Polisi harimo gufatwa bamwe mu bashoferi b’imodoka ntoya (Taxi-Voiture) barimo kuvana abantu ahantu hamwe babajyana ahandi mu buryo butemewe.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 08 Nyakanga mu Karere ka Rulindo mu Murenge wa Shyorongi hafatiwe imodoka 7 zari zijyanye abantu 23 mu turere two mu Ntara y’Amajyaruguru n’Iburengerazuba. Mu Karere ka Kamonyi hafatiwe imodoka 10 zari zitwaye abantu 36 bajyaga mu turere two mu Ntara y’Amajyepfo n’Iburengerazuba.

Tuyishimire Jean Bosco, ni umushoferi wa Taxi Voiture zimwe zizwi ku izina rya Yego Cabs. Yafatiwe mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Gacurabwenge, Tuyishimire yafashwe avanye umunyeshuri mu Mujyi wa Kigali amujyanye mu Karere ka Nyaruguru. Avuga ko yari aziko ko umunyeshuri ufite ikarita y’ishuri, umuntu ufite impapuro zo kwa muganga, umukozi ufite ikarita y’akazi abo bose yemerewe kubavana aho bari akabajyana aho bagiye.

Ati” Ubundi twebwe tubwira ubuyobozi bwa Yego Cabs ko dufite abagenzi noneho bukadusabira uruhushya rwo gutwara abo bantu. Ntabwo twajyaga tubaza abo bantu ko bafite uruhushya rutangwa na Polisi y’u Rwanda. Ni muri ubwo buryo nageze hano ku Kamonyi abapolisi bakamfata ndetse n’uwo munyeshuri nari ntwaye, ariko ndasaba imbabazi ubu namenye ko ari amakosa sibizongera.”

Habimana Jean de Dieu ni umushoferi w’ivatiri, avuga ko yafashwe atwaye abantu 4 bavuye mu Karere ka Rulindo mu gitondo cyo kuri uyu Kane tariki ya 08 Nyakanga bagiye mu Karere ka Rubavu. Abo bantu uwari ufite uruhushya rutangwa na Polisi y’u Rwanda ni umwe gusa, ubwo yarusabaga yashyizeho umubare w’abantu bazajyanda muri iyo modoka gusa.

Ati” Twakoze amakosa ntabwo twari tuzi ko buri muntu yisabira uruhushya rwa Polisi y’u Rwanda hagasuzumwa impamvu yarwo akaba yaruhabwa cyangwa ntaruhabwe. Twageze mu Karere ka Rulindo mu Murenge wa Shyorongi abapolisi baradufata, turabisabira imbabazi ko bitazongera.”

Ngendahimana David ni umwe mu bantu bari mu modoka ya Habimana, avuga ko yavuye mu Karere ka Kicukiro mu gitondo agahura nabo i Nyabugogo asanga ari 3 bashaka undi muntu umwe ahita abatega barajyana. Ngendahimana avuga ko yari agiye mu Karere ka Nyabihu gusura umuryango we atiriwe asaba uruhushya Polisi, akaba yagombaga kwishyura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 6.

Aha niho umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yongeye kwibutsa abashoferi batwara imodoka za Yego Cabs ndetse n’abandi barimo kwitera urujijo bagakora amakosa. Yavuze ko nta modoka yemerewe gukura umuntu mu Mujyi wa Kigali cyangwa ahandi hantu ngo imujyane adafite uruhushya rutangwa na Polisi y’u Rwanda.

Ati ”Yego Cabs zemerewe kugendera aho ziri, ntabwo zemerewe gukura abantu mu Mujyi wa Kigali ngo zibajyane mu zindi Ntara badafite uruhushya rutangwa na Polisi y’u Rwanda. Iyo umuntu agiye kugenda niwe usaba uruhushya akavuga nomero ye ya telefoni, akavuga pulake y’imodoka ari bugendemo.”

CP Kabera yavuze ko atari ubwa mbere atari n’ubwa nyuma abantu nk’aba bagaragaye barenga ku mabwiriza ariko Polisi ntizahwema kubafata. Icyo yabasabye ni ukutadohoka ahubwo bagakomeza kubahiriza amabwiriza uko ari.

Ati ”Iyo uhuye n’abapolisi bakakubaza ukababwira ko ufite uruhushya ntabwo birangirira aho, bakubaza aho ugiye n’impamvu z’uruhushya ufite. Abantu bacura imigambi batari kumwe na Polisi ariko iyo batubeshya mu gusaba impushya bajye bamenya ko bari busange abapolisi mu muhanda bagakurikirana uko wabonye urwo ruhushya. Iyo unaniwe kubisonura bigaragaro ko wabeshye, abantu bareke kubeshya kuko ntibizabahira ahubwo bubahirize amabwiriza.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yasabye abantu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 ku gipimo cya 100% kugira ngo imibare y’ubwiyongere bw’abandura iki cyorezo ndetse n’abahitanwa nacyo igabanuke ndetse kinarangire burundu.

Abantu barimo gufatirwa mu makosa yo kwambuka Intara n’umujyi wa Kigali babanza kuganirizwa ku bukana bw’iki cyorezo ndetse n’ingaruka z’ibyo barimo gukora nyuma ababishinzwe bakabaca amande ariko imodoka zo zigafungwa iminsi 5.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo