Imirimo yo kuvugurura umupaka wa gatuna iri hafi kurangira

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga akaba n’umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Dr Richard Sezibera , kuri uyu wa Kane tariki 19 Mata 2019 yasuye umupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda, avuga ko ku ruhande rw’u Rwanda imirimo yo kubaka ibikorwa remezo kuri uriya mupaka isa nk’iyarangiye.

Yavuze ko yizeye ko n’uruhande rwa Uganda ruzarangira vuba maze urujya n’uruza rukongera gukorwa nk’uko byemeranijwe n’impande zose mu nama yahuje ibihugu bikoresha umuhora wa ruguru mu bucuruzi.

Ku itariki ya 28 Gashyantare 2019 m ni bwo Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro mu Rwanda (RRA), cyabaye gihagaritse amakamyo yacaga ku mupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda, kubera imirimo yo kubaka umupaka uhuriweho n’ibihugu byombi, One Stop Border Post.

Kuri uyu wa Gatanu nibwo Ministre w’Ububanyi n’amahanga yagiye kureba aho iyi mirimo igeze.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo