Icyiciro cya 4 cy’impunzi n’abimukira 79 bavuye muri Libiya bageze mu Rwanda

Icyiciro cya 4 cy’impunzi n’abimukira bagera kuri 79 baturutse muri Libiya bageze mu Rwanda mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane. Biganjemo abagore n’abana ndetse n’abasore n’inkumi ubona ko bakiri bato.

Ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe bakiriwe n’itsinda ry’abakozi ba Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi ndetse n’ab’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi.

Hubahirizwaga ingamba zigamije kurinda abantu COVID19 ndetse aba uko ari 79 barahita bashyirwa ahabugenewe bapimwe, mbere yo guhuzwa n’abandi. Nyuma yo kubona ibisubizo bazajyanwa mu Nkambi y’Agateganyo ya Gashora.

U Rwanda rumaze kwakira abagera kuri 376, abakiri mu Rwanda ni 186, abagera ku 121 bamaze kubona ibihugu bibakira birimo Suede yakiriye 98 na Canada yakiriye 23.

RBA

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo