Icyangombwa cyerekana ko umuntu atakatiwe kizajya gitangirwa ku rubuga IREMBO

Icyangombwa kigaragaza ko umuntu atakatiwe n’inkiko kigiye kujya gitangwa hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kwihutisha iyi serivisi ikenerwa n’abasaga ibihumbi 67 ku mwaka.

Ubu iki cyangombwa kigiye kujya gisabirwa ku rubuga Irembo akaba ari na ho abagikeneye bazajya bajya bagifatira nyuma y’iminsi 3 bagisabye. Abakenera iyi serivisi bahamya ko ubu buryo bushya buje kuborohereza.

Umwe mu bakenera iyi serivisi witwa Tuyishime Evariste avuga ko kuba hagiye kwifashishwa ikoranabuhanga bizakemura ibibazo byari bihari.

Yagize ati "Byaba bitworoheye kuko kuba wabyutse mu gitondo ugataha utakibonye nabyo ni ikibazo ariko ikoranabuhanga rikunze bikagenda neza baba badukoreye neza nta kibazo."

Mukamwezi Josepha we yagize ati "Hari harimo imvune nyinshi cyane kubera ko ushobora kuza ugasanga batari bagisinya ariko haje gahunda yo kugifata online byakorohera buri wese akaba yagifata byoroshye."

Umubikira Marie Rose Kuramukobwa avuga ko kugira ngo babone iki cyangombwa byabatwaraga umwanya bigatuma hari izindi gahunda zipfa.

Ati "Nahageze mu ma saa yine ariko nari ngiye mu kazi bishobotse byaba byiza babitanze ku bundi buryo umuntu ntarenze nibura n’iminota 5 kugira ngo yongere asubire mu kazi ke birumvikana ko abantu ari benshi ariko iyo babitanze ku buryo bwa online abenshi bazi gusoma no kwandika barabibona batiriwe baza hano gutegereza."

Na ho uwitwa Umubyeyi Carine yagize ati "Twe twaciye ku Irembo, nkanjye nsanze Irembo ritaranyishyuriye igihe, ni ukuvuga ngo nishyuye kuri 30 ariko nsanze meze nk’abishyuye ku itariki 3 ubwo rero ni ukuvuga ngo Irembo na ryo ryarabyishe kuko niba narishyuye kuri 30 bakaguhuza na bo kuri 3 urumva ko ari ikibazo nyine."

Ni icyangombwa kimara amezi 6 kikazajya gitangwa nyuma y’iminsi 3 gisabwe nyuma yo kwemezwa n’umukozi w’Ubushinjacyaha Bukuru. Ni serivisi ije yiyongera ku zindi nyinshi zitangirwa ku rubuga Irembo.

Hari bamwe muri ba rwiyemezamirimo bakorana n’urubuga Irembo bagiye bavugwaho kutagaragaza ubunyangamugayo aho hari abarigishije amafaranga miliyoni 16 y’abaturage bari bishyuye umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza ariko muri yo hakaza kugaruzwa miliyoni 14.

Aha Umuyobozi Mukuru w’urubuga Irembo, Faith Keza asaba abaturage kujya birinda kugenda bateretswe ubutumwa bugufi bwabafasha gukurikirana ugaragaweho uburiganya.

Yagize ati "Ariko iyo byagaragaye ko umuturage yamuhaye amafaranga ntiyishyure turayishyura noneho tukamukurikirana nk’Irembo ariko ufite ikimenyetso kuko ni bya bindi navugaga ko bazajya bagushyirira muri telefoni yawe iyo byagaragaye turakwishyura.Tumaze kwishyura RSSB amafaranga y’abantu batabonye mituweli kubera ba agent ariko ntabwo ari benshi bakora gutyo."

Kuri iki cyemezo kigaragaza ko umuntu atigeze akatirwa n’inkiko,Umushinjacyaha Mukuru, Jean Bosco Mutangana avuga ko igiciro kitazahinduka.

Yagize ati "Igiciro cya extrait du casier judiciaire ni gito ni amafaranga igihumbi na maganabiri yishyurwa biciye ku irembo system ikagaragaza umubare wa facture ari wo dushingiraho tugakorana na system yindi izana umwirondorowe ari yo NIDA noneho Irembo na ryo rikaduha ibindi dukeneye tukemeza. Urumva ibintu byose bikorerwa muri system ariko igiciro ntabwo cyahindutse, nticyazamutse nticyamanutse. Ni igiciro kitari kinini cyane."

Nyuma y’ibyumweru nka 3 ni bwo uburyo bwari busanzwe bwo guhabwa iki cyangombwa buzahagarikwa igihe bizagaragara ko uburyo bw’ikoranabuhanga bugenda neza. Iki cyangombwa gisabwa n’abantu 253 ku munsi ariko hagati ya 150 na 180 bagisabiraga i Kigali ku buryo buri mwaka abasaga 67,000 ari bo bagihabwa.

RBA

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo