Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 14 Mata 2021

Ku wa Gatatu, tariki ya 14 Mata 2021, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul KAGAME.

1. Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’lnama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 15 Werurwe 2021.

2. Inama y’Abaminisitiri yongeye gusuzuma ingamba zafashwe zo gukumira ikwirakwira ry’lcyorezo cya COVID-19.

Yemeje ko ingamba zikurikira zigomba gushyirwa mu bikorwa mu Gihugu hose guhera ku wa Kane tariki ya 15 Mata 2021 kandi zizongera kuvugururwa nyuma y’ibyumweru bibiri hashingiwe ku isesengura ry’inzego z’ubuzima.

a. Ingendo zirabujijwe guhera saa tatu z’ijoro (9:00 pm) kugeza saa kumi za mu gitondo (4:00 a.m). Ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa mbiri z’ijoro (8:00 pm).

b. Ingendo hagati y’Umujyi wa Kigali n’lntara, ndetse no hagati y’Uturere dutandukanye tw’lgihugu zizakomeza.

c. Ingendo zirabujijwe guhera saa moya z’ijoro (7:00) kugeza saa kumi za mu gitondo (4:00) mu Turere tw’lntara y’Amajyepfo twa Ruhango, Nyanza, Huye, Gisagara, Nyaruguru na Nyamagabe.

d. Imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange (za bisi) zemerewe gukomeza gutwara abantu batarenze mirongo itanu ku ijana (50%) by’umubare w’abantu zagenewe gutwara. Abatwara za bisi barasabwa kugenzura ko abagenzi bahana intera, kandi bagatwara gusa abambaye agapfukamunwa.

e. Inama zikorwa imbonankubone (physical meetings) zizakomeza. Umubare w’abitabira inama ntugomba kurenga 30% by’ubushobozi bwo kwakira abantu bw’aho bateranira. Abitabiriye inama basabwa kwipimisha COVID-19 mu gihe umubare wabo urenze 20.

f. Ibikorwa by’lnzego za Leta bizakomeza, ariko buri rwego rurasabwa gukoresha abakozi b’ingenzi batarenze 30% by’abakozi bose, abandi bakozi bagakorera mu rugo, ariko bakagenda basimburana.

g. Ibikorwa by’lnzego z’abikorera bizakomeza, ariko buri rwego rurasabwa gukoresha abakozi b’ingenzi batarenze by’abakozi bose, abandi bagakorera mu rugo, ariko bakagenda basimburana. Amasoko n’amaduka (markets and malls) azakomeza gukora ariko hajye hasimburana umubare utarenze 50% w’abacuruzi bemerewe kuyakoreramo.

h. Moto n’amagare byemerewe gukomeza gutwara abagenzi, uretse mu duce twashyizwe muri gahunda ya Guma mu Rugo. Abatwara moto n’amagare barasabwa kubahiriza amabwiriza y’isuku buri gihe.

i. Resitora na café zizakomeza gukora ariko ntizirenze 50% y’ubushobozi bwazo bwo kwakira abantu. Zemerewe kwakira abakiriya kugeza saa mbiri z’ijoro (8:00 pm).

j. Utubari twose tuzakomeza gufunga.

k. Insengero zahawe uburenganzira bwo gukora kuko zujuje ibisabwa mu kwirinda COVID-19, zemerewe kwakira 30% by’ubushobozi bwazo bwo kwakira abantu.

l. Abagenzi bose baza n’abava ku Kibuga Mpuzamahanga cya Kigali bagomba kuba bafite icyemezo cy’uko bipimishije COVID-19 (PCR test) amasaha 72 mbere y’uko bahaguruka, kandi bakubahiriza amabwiriza y’lnzego z’Ubuzima yo kwirinda COVID-19.

m. Ibikorwa by’ubukerarugendo bizakomeza hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Muri ibyo bikorwa harimo amahoteli, abashinzwe kuyobora ba mukerarugendo (tour operators) na serivisi zo gutwara ba mukerarugendo. Ba mukerarugendo n’ababafasha bagomba kumenyesha RDB gahunda y’ingendo zabo.

n. Ibikorwa bya siporo y’umuntu ku giti cye n’izikorerwa hanze abantu bategeranye bizakomeza. Amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo azatangwa na Minisiteri ya Siporo.

o. Ahantu ho gukorera siporo, imyitozo ngororamubiri n’imyidagaduro (gyms and recreational centers) hazakomeza gufunga. Pisine (swimming pool) na spas zizakomeza gufunga. Icyakora, abantu bacumbitse muri hoteli bemerewe gukora izo siporo muri hoteli bacumbitsemo, ariko berekanye ko bipimishije COVID-19.

p. Umubare w’abitabira ikiriyo ntugomba kurenza abantu 10 icyarimwe. Imihango yo gushyingura ntigomba kurenza abantu 20.

q. Ishyingirwa rikorewe imbere y ‘Ubuyobozi no mu nsengero riremewe, ariko bikitabirwa n’abantu batarenze 20, kandi hakubahirizwa ingamba zo kwirinda COVID-19. Ibirori byo kwiyakira birabujijwe.

r. Ibikorwa by’imikino y’amahirwe bizakomeza gufunga.

Abaturage bose barongera kwibutswa ko ari ngombwa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 harimo: gusiga intera hagati y’umuntu n’undi, kwambara agapfukamunwa no gukaraba intoki. Abatazabyubahiriza bazafatirwa ibihano.

3. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho ibi bikurikira:

o Raporo yerekeye Igipimo cy’ubwiyunge mu Rwanda mu mwaka wa 2020.
o Gahunda y’lbarura rusange rya 5 ry’abaturage n’imiturire riteganyijwe mu mwaka wa 2022.

4. Inama y’Abaminisitiri yemeje politiki, porogaramu n’ingamba zikurikira:

o Politiki ikomatanyije y’ubuzima (One Health Policy).

o Politiki nshya yo gutwara abantu n’ibintu mu Rwanda Ingamba zerekeye ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi (StrateU for e-mobility adaptation (e-vehicles & motorcycles).

o Igurishwa ry’uruganda rutunganya imbuto rwa Masoro, rukegurirwa Tri Seed Company Ltd.

5. Inama y’Abaminisitiri yemeje umushinga w’itegeko rigenga imenyekanishamutungo (draft law on declaration of assets).

6. Inama y’Abaminisitiri yemeje amateka akurikira:

o Iteka rya Minisitiri w ‘Intebe rigena imbonerahamwe y’imyanya y’imirimo n’imishahara y’abakozi b’Umujyi wa Kigali n’inzego z’ubuyobozi zegerejwe abaturage ziwugize.

o Iteka rya Minisitiri rigena uburyo Akanama k’abaganga gashyirwaho, imitunganyirize n’imikorere byako ku cyemezo cyo guhabwa ikiruhuko kirekire cy’uburwayi ku bakozi ba Leta.

7. Inama y’Abaminisitiri yemeje ko aba bakurikira bahagararira ibihugu byabo mu Rwanda ku rwego rwa High Commissioner/ Ambasaderi:

o Madamu Aishatu Aliyu MUSA: High Commissioner wa Repubulika Yunze Ubumwe ya Nigeria mu Rwanda, afite icyicaro i Kigali.

o Bwana Antonios SGOUROPOULOS: Ambasaderi wa Repubulika y’u Bugereki mu Rwanda, afite icyicaro i Nayirobi.

Mu bindi:

• Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko ku itariki ya 01 Gicurasi 2021 u Rwanda ruzifatanya n’ibindi bihugu mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umurimo.

Inama y’Abaminisitiri yashyize mu myanya abayobozi bakurikira:

Mu Rwego rw’lgihugu rushinzwe lmfungwa n ‘Abagororwa/Rwanda Correctional Service:

• DCG MARIZAMUNDA Juvenal, Commissioner General

Muri Polisi y ‘u Rwanda/ Rwanda National Police:

•UJENEZA Jeanne Chantal, Deputy Inspector General in charge of Administration and Finance

Mu Kigo cy ‘Igihugu gishinzwe Igororamuco/ National Rehabilitation Service:

o MUFULUKYE Fred, Director General

o Rtd CP NTIRUSHWA Faustin, Deputy Director General

Mu Rwego rushinzwe Ubwiteganyirize mu Rwanda/ Rwanda Social Security Board:

o Philippe WATRIN, Deputy DG Funds Management

Mu Kigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda/ Rwanda Biomedical Center:

o UWAYO Théo Principe: Deputy Director General

Muri Minisiteri y’Ubutabera:

o Emile NTWALI, Head of Legal Services Department

o Speciose KABIBI, Director General of Civil Litigation Services

o Constantin RWIGEMA, Director General of Quality Assurance and Official Gazette

o David FURAHA, Director General of Legal Advisory Services

o Nadia NIBIZI KANIMBA, Civil Litigation Analyst/ Senior State Attorney

o Narcisse MUPENZI, Community Justice Analyst/ Senior State Attorney

o Jean d’Amour BIZIMANA, Contract Drafting Analyst/ Senior State Attorney

o Raissa MUCYO, Contract Drafting Analyst/ Senior State Attorney

o Bertille MUREKATETE, Advisor to the Minister

Mu Bushinjacyaha Bukuru/ National Prosecution Authority

o Dr. Charity WIBABARA, Coordinator International Crimes Prosecution
o Jean Cabin HABIMANA, National Prosecutor
o Dr. Tite NIYIBIZI, National Prosecutor
o Roselyne NINAHAZWA, National Prosecutor
o Dative UWIZEYIMANA, Prosecutor at Intermediate Level
o Marie Jeanne UWIMANA, Prosecutor at Intermediate Level
o François Xavier SINDAYIGAYA, Prosecutor at Intermediate Level
o Dieudonné RIBERAKURORA, Prosecutor at Intermediate Level
o Theophile NTAMAKIRIRO, Prosecutor at Intermediate Level
o Michel NSHIMIYIMANA, Prosecutor at Intermediate Level
o Jonas NIYITEGEKA, Prosecutor at Intermediate Level
o Albert MUTAGANDA, Prosecutor at Intermediate Level
o Ellen MUKESHIMANA, Prosecutor at Intermediate Level
o Jeanne MUKAKAMANZI, Prosecutor at Intermediate Level
o Jeannette MUGABEKAZI, Prosecutor at Intermediate Level
o Laurent RUHASHYANKIKO KARANGWA, Prosecutor at Intermediate Level
o Martin NGABO, Prosecutor at Intermediate Level
o Clementine UWUZUYINEMA, Prosecutor at Primary Level
o Celine UMWANANKUNDI, Prosecutor at Primary Level
o Rose Marie Diane UMUHOZA, Prosecutor at Primary Level
o Paul SEMUHUNGU NSENGIYUMVA, Prosecutor at Primary Level
o Pilote RWIGEMERA, Prosecutor at Primary Level
o Festus NZEYIMANA, Prosecutor at Primary Level
o Symphorien NZABONIMANA, Prosecutor at Primary Level
o Marie Claire NYIRABURANGA, Prosecutor at Primary Level
o Innocent NSENGIMANA, Prosecutor at Primary Level
o Evanys MUTATSINEZA, Prosecutor at Primary Level
o Hassan MUNYEMANA, Prosecutor at Primary Level
o Didace MUGANZA, Prosecutor at Primary Level
o Gilbert Camarade MBONYINSHUTI, Prosecutor at Primary Level
o Jean Louis BIMENYIMANA, Prosecutor at Primary Level

Mu Rwego rw’lgihugu rushinzwe Ubugenzacyaha / Rwanda Investigation Bureau:

o Abdou NZABONIMPA, Inspector
o Modeste MBABAZI, Inspector
o Diane MUREKATETE, Inspector
o Dieudonné BANYUNDO, Anti Economic Crimes Division Manager
o Richard IYAREMYE, Anti Financial Crimes Division Manager
o Augustin KANANI, Division Manager for Corporate Services
o Jean Marie NJANGWE, Director of Criminal Records Unit
o George RAMA, Director of Administration & Human Resources Unit

o Emmanuel MUNANA NTAGANIRA, Director of Crime Research Prevention
o Diogöne BWIMANA, Director of Logistics Unit
o Alphonse RUTAYISIRE, Director of Intelligence Operations Unit
o Jacques NGARUKIYE, Director of Anti Corruption Unit
o Marie Josée UWERA, Director of Anti Embezzlement Unit
o Methode RUBAGUMYA, Director of Forgery & Counterfeit Unit
o Enock SAFARI KAREMERA, Director of Anti Fraud Unit
o Jessica NANKUNDA, Director of cyber Fraud Unit
o Djuma KALISA, Director of Digital Forensic Unit

Muri Minisiteri y’Ibidukikije:

o Béatrice CYIZA, Director General of Environment and Climate Change
o Philippe KWITONDA, Director General of Land, Water and Forestry
o Alain Michel GABIRO DORICYUSA, Advisor to the Minister

Muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo:

o Gen B. CESAR, Chief Technical Advisor
o Annick MUHAMA, Director General of Energy

Muri Minisiteri y ‘Abakozi ba Leta n’Umurimo:

o Fidèle ABIMANA, Head of Department Public Service Management and Modernization
o Faustin MWAMBARI, Head of Employment Ecosystem Policy and Strategy Department
o Parfait Jimmy INTWALI, Public Service Modernization Analyst
o Sylvère NTIRAMPEBA, Labor Market Statistics and Forecasting Analyst
o Comfort MBABAZI, Capacity Development Policy and Strategy Analyst
o Micheline TOTO BIRORI, Institutional Functional Review and Organizational Structures Review Analyst
o Fabien MBERABAGABO, Legal & Regulatory Framework Development Analyst
o Patrick KANANGA, Chief Labor and Decent Work Administrator
o Liliane MUTUYIMANA, Advisor to the Minister

Muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco:

o Nadine UWAMAHORO, Advisor to the Minister

Mu Rwego rw’lgihugu rw’Imiyoborere/Rwanda Governance Board (RGB):

o Dr. Felicien USENGUMUKIZA, Head of the Department of Research and Home Grown Solution

o Judith KAZAIRE, Head of Department for Political Parties and Civil Society Organisations
o Dr. Solange MUKAMURENZI, Head of Departrnent of Service delivery and Good Governance
o Jean Bosco RUSHINGABIGWI, Head of Department for Media Sector Coordination
o Annet UMUTESI, Advisor to the Chief Executive Officer

Mu Kigo gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti mu Rwanda/ Rwanda Food and Drugs Authority:

o Adrienne ITEGERE: Director of Human Resource and Administration Unit
o Célestin MUPENZI GASHUGI: Director of Finance Unit
o Gervais BAZIGA: Director of Planning Unit.

Mu Kigo cy’lgihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije/ Rwanda Environment Management Authority:

o Béata AKIMPAYE, Environmental Compliance and Enforcement Division Manager
o Eric RUHANAMIRINDI MUDAKIKWA, Environment Analytics & Lake Kivu Monitoring Division

Mu Kigo gishinzwe Amashyamba mu Rwanda/ Rwanda Forestry Authority:

o Spridio NSHIMIYIMANA, Forest Management Division Manager
o Dr. Ivan GASANGWA, Forestry Research Division Manager

Mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’lkirere / Rwanda Meteorology Agency:

o Major Eng. Fidéle KAMANZI, Technology and Information Support Services Division Manager

Mu Kigo cy’lgihugu cy’amahugurwa mu by’imicungire y’abakozi n’umutungo/ Rwanda Management Institute:

o Vincent de Paul NSHIMYUMUREMYI, Principal Senior Training Coordinator

Bikorewe i Kigali, ku wa 14 Mata 2021.

Dr. Edouard Ngirente
Minisitiri w’lntebe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo